Inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yakuwe ku isoko ry’u Rwanda
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ku isoko ry’u Rwanda inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ kuko gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga z’iki kigo bavuze ko iyo nzoga yakuwe ku isoko kubera uburyo yakorwagamo kandi bitemewe.
Bagize bati “Rwanda FDA iramenyesha abaturarwanda bose ko yakuye ku isoko inzoga yitwa UBUTWENGE, yakorwaga mu buryo butemewe, kandi ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge.”
Inzoga ‘Ubutwenge’ isanzwe ikorwa mu kimera cya tangawizi ikaba yakorwaga n’uruganda rwitwa INEZA Ayurvedic Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Bisesero mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Uyu mwanzuro wo guhagarika iy’inzoga cyafashwe nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi n’Ikigo cya Rwanda FDA kigasangana itujuje ibipimo by’ubuziranenge bigenwa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zikorwa hifashishijwe ibimera.
Rwanda FDA kandi yamenyesheje abaguraga iy’inzoga guhita babihagarika kuko bashobora kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga, ikindi n’abari basanzwe bayifite mu maduka ko bahita bayisubiza mu ruganda mu rwego rwo kwirinda ko bayigurisha ku baguzi.
