Categories: MU MAHANGAPOLITIKE

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yagiriye uruzinduko rw’akazi muri RDC

Ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, Perezida wa RDC.

Advertisements

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste hamwe n’itsinda rimuherekeje bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili kiri i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri ushinzwe umutekano muri icyo gihugu Guy Kabombo Mwadiamvita.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange.

Ni inama izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.

Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 n’ubwo wabarushije ingufu ukabatsinda ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.

Perezida Tshisekedi ahereza ikaze mugenzi we w’u Burundi Ndayishimiye wamugendereye
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro bishingiye kuri politike

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago