Mu Karere ka Gicumbi umunyeshuri yakubiswe n’abagenzi be arapfa bamuziza ko yaje kurya Saa Sita kandi atari mu baje kwiga uwo munsi.
Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Miyove , Akagari ka Gakenke, Umudugudu wa Museke ku kigo cy’ishuri rya GS Rumuri, aho abanyeshuri bakubise mugenzi wabo arapfa bamuhoye ko yaje kurya kandi atize.
Nyuma y’uko habaye ayo mahano byavuzwe ko inzego zishinzwe umutekano zageze kuri iryo shuri rya GS Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39, Umuyobozi Ushinzwe amasomo (DOS) avuga ko nyakwigendera yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.
Uyu nyakwigendera ngo yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri bamuhora ko yagiye gusangira n’abo kandi atize ndetse ngo bakaba bari bahawe ayo mabwiriza n’umwarimu wabo witwa Nibagirwe Carine.
Abo banyeshuri bivugwa ko bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite uburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.
Uwitwa Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan, yavuze ko yahageze yapfuye.
Umurambo wa nyakwigendera ntabikomere bigaragara warufite, gusa ngo warufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga abanyeshuri bamukubitaga.
Abanyeshuri bakekwaho guhohotera mugenzi wabo bikamuviramo urupfu amakuru avuga ko bajyanywe gufungirwa kuri Police station ya Byumba, ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Byumba.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…