Uncategorized

Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro mu Karere ka Musanze asaga miliyoni 15 Frw arahatikirira

Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 15 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze.

Advertisements

Iyo nzu, yubatse mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Cyivugiza, yakorerwagamo ibikorwa birimo ubudozi, akabari n’ububiko bw’inzoga nyafashwe n’inkongi ku wa 25 Gicurasi 2025.

Yari iy’umuturage witwa Nzamwita Vincent, wavuze ko yahombye bikomeye kuko nta bwishingizi yari afite.

Yagize ati: “Nta bwishingizi nari mfite, kandi ibintu byose byangiritse harimo n’igisenge cy’inzu. Ndasaba bagenzi banjye b’abacuruzi kujya bishinganisha kuko iyo mba narabikoze, ntaba ndimo guhangayika muri ubu buryo.”

Polisi y’u Rwanda, Ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi (FRB) rikorera mu Karere ka Musanze, ryahutiiye gutabara nyuma yo kumenyeshwa inkongi, rikoresha imodoka yabugenewe izimya umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko iyi nkongi yaturutse muri iyo nzu y’ibyumba bine, ariko nta muntu wahaburiye ubuzima.

SP Mwiseneza yagize ati: “Ni inzu yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye. Polisi yihutiye kuhagera izimya umuriro, ariko ibintu byinshi byangiritse. Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi.”

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kugira ubumenyi buhagije ku ikoreshwa rya gaze, bagashyiraho kizimyamoto mu nyubako z’ubucuruzi n’ingo zabo, ndetse bakitabira gahunda yo kwishinganisha kugira ngo birinde igihombo giturutse ku byago nk’ibi.

Iyo nkongi yongeye kwerekana ko ubwirinzi ku bijyanye n’inkongi bugikenewe cyane mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi.

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zirakangurira abaturage kwitabira gahunda z’ubwishingizi no kongera ubumenyi ku bijyanye no guhangana n’inkongi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago