Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatanze umucyo, asobanura ko amashusho agaragaza umugore we amukora mu majigo, akamukubita urushyi rwavugishije Isi nzima yakabirijwe.
Amashusho yafashwe tariki ya 25 Gicurasi 2025 ubwo Perezida w’u Bufaransa yari ageze i Hanoi muri Vietnam. Uyu mugabo w’imyaka 47, agaragara mu ndege agiye gusohoka, mu gihe asa nk’uvugisha umuntu uri hirya, ukuboko k’umuntu wambaye imyenda itukura agaragara amukora mu itama akamukubita urushyi.
Mu gusohoka mu ndege, umugore wa Perezida Macron, Brigitte Macron w’imyaka 72, asohoka mu ndege yambaye imyenda y’umutuku, bamwe bati “umugore yijwiburiye umugabo da!”
Mu kanya nk’ako guhumbya, iyi nkuru yari yamaze kuzenguruka Isi yose, gusa Macron wasohotse mu ndege adaseka ndetse afunze igipfunsi n’imbaraga, yasubije ko ibyabaye abantu babikabirije, bakabyibeshyaho.
Ati “Hari amashusho agaragaza njyewe n’umugore wanjye tujya impaka, tunakina, kandi ibyo byabaye ishyano ku Isi, abantu babisobanura mu buryo bwabo.”
Si ubwa mbere Perezida Macron akozwe mu matama mu ruhame kuko muri Kamena 2021, ubwo yasuraga agace ka Tain-l’Hermitage kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bufaransa, na bwo yakubiswe urushyi n’umuturage, waje gukatirwa igifungo cy’amezi ane.
Kuva mu 2016 habura umwaka ngo Macron ajye ku butegetsi, yahohotewe inshuro zirenga eshanu. Akenshi yatewe amagi ndetse n’imboga ubwo yageraga mu mbaga y’abaturage batamwishimiye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…