Perezida w’u Bufaransa Macron yavuze ku rushyi yakubiswe

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatanze umucyo, asobanura ko amashusho agaragaza umugore we amukora mu majigo, akamukubita urushyi rwavugishije Isi nzima yakabirijwe.

Advertisements

Amashusho yafashwe tariki ya 25 Gicurasi 2025 ubwo Perezida w’u Bufaransa yari ageze i Hanoi muri Vietnam. Uyu mugabo w’imyaka 47, agaragara mu ndege agiye gusohoka, mu gihe asa nk’uvugisha umuntu uri hirya, ukuboko k’umuntu wambaye imyenda itukura agaragara amukora mu itama akamukubita urushyi.

Mu gusohoka mu ndege, umugore wa Perezida Macron, Brigitte Macron w’imyaka 72, asohoka mu ndege yambaye imyenda y’umutuku, bamwe bati “umugore yijwiburiye umugabo da!”

Mu kanya nk’ako guhumbya, iyi nkuru yari yamaze kuzenguruka Isi yose, gusa Macron wasohotse mu ndege adaseka ndetse afunze igipfunsi n’imbaraga, yasubije ko ibyabaye abantu babikabirije, bakabyibeshyaho.

Ati “Hari amashusho agaragaza njyewe n’umugore wanjye tujya impaka, tunakina, kandi ibyo byabaye ishyano ku Isi, abantu babisobanura mu buryo bwabo.”

Si ubwa mbere Perezida Macron akozwe mu matama mu ruhame kuko muri Kamena 2021, ubwo yasuraga agace ka Tain-l’Hermitage kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bufaransa, na bwo yakubiswe urushyi n’umuturage, waje gukatirwa igifungo cy’amezi ane.

Kuva mu 2016 habura umwaka ngo Macron ajye ku butegetsi, yahohotewe inshuro zirenga eshanu. Akenshi yatewe amagi ndetse n’imboga ubwo yageraga mu mbaga y’abaturage batamwishimiye.

Perezida Macron yakozwe mu matama n’umugore we

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

3 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago