APR Fc yashimangiye igikombe cya Shampiyona yegukanye inyagiye Musanze Fc
Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC yari yaregukanye igikombe cya Shampiyona yakinnye umukino wayo wa nyuma n’ikipe ya Musanze FC, iy’itsinda ibitego 3-1.
Ni ibitego bitatu byose ku ruhande rwa APR Fc byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco wabitsinze ku mashoti yakure.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwari bwateguye ibirori byo kwishimira gutwara igikombe cya Shampiyona umwaka wa 2024-2025, begukanye mbere y’imikino y’iminsi ibiri isozwe.
N’igikombe cya Shampiyona cya 23 ikipe y’Ingabo yegukanye, kikaba icya gatandatu yikurikiranya ibonye.
Mbere y’uko umukino utangira, muri Sitade habaye akarasisi k’abasirikare ndetse ubona ko abakunzi b’iyi kipe babishimiye cyane kuko bafatanyije kuririmba banacuranga zimwe mu ndirimbo za APR FC.
Saa kumi n’imwe na 45, umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ndetse n’i Burundi, Dr Claude, yaririmbye zimwe mu ndirimo ze ndetse afatanya n’abakunzi ba APR FC bari bamaze kugera muri Stade Amahoro.
Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’iminota 5 z’umugoroba, n’ibwo umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC watangiye. Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC yiharira umupira cyane ariko abakinnyi barimo Denis Omedi bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.
Ku munota wa 18, ikipe ya APR FC yatangiye kubona amahirwe akomeye, aho myugariro Byiringiro Gilbert yatanze umupira mwiza imbere y’izamu rya Musanze FC umupira ukurwamo na ba myugariro.
Ku munota wa 20, ikipe ya APR FC yaje kubona Penalite ku ikosa ryari rikorewe Djibril Outtara ariko ayiteye ikurwamo n’umuzamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean De Dieu.
Ku munota wa 30 ikipe ya APR FC yaje kubona igitego nyuma yo gukomanga cyane, gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco. Ni igitego cyabonetse ku ishoti rikomeye cyane yateye ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu Nsabimana Jean De Dieu awukuramo.
Ikipe ya APR FC yafunze ikipe ya Musanze FC ku buryo wabonaga yo nta mahirwe ibona. Ku munota wa 39, ikipe ya APR FC yaje kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego ku mupira ukomeye watewe na Djibril Cheick Ouattra ariko ntibyamuhira.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya APR FC itsinze igitego 1-0 bwa Musanze Fc.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Jose Chameleone yaje kuririmbira abafana bari muri Sitade barishima cyane wabonaga ko yeretswe urukundo rwinshi cyane.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Musanze FC ubona yakaniye cyane bitandukanye no mu gice cya mbere ndetse hakiri kare cyane yaje kubona igitego gitsinzwe na Mcheleke Richard wacenze umuzamu wa APR FC, ishimwe Pierre, ahita atsinda igitego.
Ku munota wa 62, ikipe ya APR FC yakoze impinduka abakinnyi barimo Thadeo Lwanga na Hakim Kiwanuka binjira mu kibuga hasohokamo Nshimirimana Ismael Pitchou na Denis Omedi.
Ku munota wa 64, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uzamukanwe na Mugisha Gilbert ahereza Lamine Bah ariko ateye umupira ukubita ipoto ntiwajya mu izamu.
Ku munota wa 70, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Bosco. Ni ishoti rikomeye cyane yateye ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu wa Musanze FC ku mupira mwiza yarahawe na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 75, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Ruboneka Bosco kiba icya 3 uyu musore atsinze muri uyu mukino. Ibi bitego byose yabitsindiye inyuma y’urubuga rw’umuzamu ku mashoti akomeye cyane yananiwe gukurwamo na Nsabimana Jean De Dieu.
Ikipe ya APR FC yakoze impinduka ku munota wa 81, abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Cheick Djibril Ouattra na Lamine Bah bavamo hinjiramo Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan ndetse na Mamadou Sy bose baje bagerageza gushaka n’ibindi bitego kuko wabonaga ko Musanze Fc yarushijwe cyane cyane ku mpande gusa ntibyakunda umukino urangira gutyo.




