Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yemeje ko Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yageze mu mujyi wa Goma. Ku ikubitiro, yabanje kuganira n’abamuherekeje, bategura gahunda azagirira mu bice bigenzurwa n’iri huriro.
Abakorana na Kabila batangaje ko nyuma yo gutegura iyi gahunda, ku wa 27 Gicurasi “yakiriye” umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bimwa umwungirije ndetse n’undi muyobozi mukuru muri iri huriro.
Ikiganiro cya Kabila n’abayobozi ba AFC/M23 ngo cyari kimeze nk’indamutso yo kwifurizanya amahoro, bica amarenga ko bashobora kuganira byimbitse mu gihe kiri imbere.
Kuva Kabila yagera i Goma, nta mafoto cyangwa amashusho ye arashyirwa hanze. Urubuga Reconstruire RDC yashinze rutangaza amakuru make ku bikorwa bye, andi agatangwa n’abakorana na we bya hafi.
Reconstruire RDC yamenyesheje itangazamakuru ko guhera kuva kuri uyu wa 28 Gicurasi, uyu munyapolitiki atangira kugirana uruhererekane rw’ibiganiro n’Abanye-Congo, bigamije kumva ibitekerezo byabo ku buryo umutekano waboneka muri iki gihugu.
Mu bo Kabila yateganyije kuganira na bo harimo abanyapolitiki, abayobozi b’inzego zo muri RDC, abashinzwe umutekano, abayobozi bo mu rwego rwa gakondo, abayobozi b’amoko, abanyamakuru, ihuriro ry’abagore ndetse n’abanyamadini n’amatorero.
Abakorana bya hafi n’uyu munyapolitiki basobanura ko ashaka kuganira n’abantu bose bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri RDC, kandi ko gahunda y’ibiganiro nirangira, ni bwo azamenya icyo agomba gukurikizaho.
Biteganyijwe ko gahunda zose Kabila yateganyije nizirangira, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, kandi ngo abazifuza kucyitabira bose bazamenyeshwa mbere y’igihe kugira ngo bitegure.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…