Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Diamond Platnumz yateje ishyari mu bahanzi ba Uganda nyuma yo kwishyurwa akayabo

Abahanzi batandukanye bo muri Uganda bateje urunturuntu nyuma yo kumenya ko umuhanzi Diamond Platnmuz wo muri Tanzania yishyuwe akayabo kagera kuri miliyoni 700 za mashilingi ya Uganda kugirango aze kuririmba mu gitaramo cyabereye i Kampala mu mpera z’icyumweru cyatambutse.

Advertisements

Ni igitaramo cyari cyiswe Coffee Marathon cyabaye ku munsi wo ku wa gatandatu cyikaba cyari igitaramo cyigamije guteza imbere ikawa ya Uganda, ni igitaramo cyari cyatumiwemo abandi bahanzi barimo : The Ben, Bebe Cool, Eddy Kenzo, n’abandi batandukanye.

Ni igitaramo nyuma y’uko kirangiye cyazamuye impaka nyinshi mu bahanzi bo muri kiriya gihugu bavuga ko bidakwiriye kubona Umuhanzi uturutse hanze ahabwa akayabo kangana gutyo, nyamara nabo basanzwe bafite abahanzi bakomeye bafite amazina aremereye ku buryo nabo bahabwa ayo mafaranga, aho batanze urugero nka Eddy Kenzo wari wanatumiwe muri icyo gitaramo.

Muri iki gitaramo, amakuru yagiye hanze ni uko Diamond Platnumz ngo yishyuwe amafaranga miliyoni 700 za mashilingi ya Uganda kugirango aririmbe, ibi Bebe Cool yavuze ko abahanzi ba Uganda bakwiye kubyigiraho bakaba bazamura urwego ndetse n’uburyo baciririkanya n’abategura ibitaramo.

Bebe Cool akomeza avuga ko abahanzi ba Uganda batagakwiye kubabara kuko utegura igitaramo azana umuhanzi abona uzamufasha kumenyekanisha igitaramo cye ndetse akaba yakora igitaramo cy’imbaturamugabo.

Bebe Cool yasabye abanya-Uganda kugira ishyari ryiza
The Ben umuhanzi Nyarwanda witabiriwe igitaramo Diamond Platnumz yari yatumiwemo muri Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *