Uncategorized

Kagere Meddie yagaruwe mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’imyaka ibiri

Nyuma y’imyaka ibiri adahamagarwa, rutahizamu wa Namungo FC muri Tanzania, Meddie Kagere, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahura na Algérie mu mikino ibiri ya gicuti iteganyijwe muri Kamena.

Advertisements

U Rwanda ruzakina na Algérie mu rwego rwo kwitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azasubukurwa muri Nzeri.

Umukino wa mbere uzahuza ibihugu byombi uzabera kuri Stade Hamlaoui mu Mujyi wa Constantine tariki ya 5 Kamena, mu gihe uwa kabiri utaremezwa mu buryo budasubirwaho, uteganyijwe tariki ya 9 Kamena mu Mujyi wa Alger.

Mu bakinnyi Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yitabaje harimo Meddie Kagere wari ugiye kumara imyaka ibiri adahamagarwa.

Abahamagawe bwa mbere ni Aly Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender EH mu Bubiligi na Kayibanda Claude Smith wa Lutton Town mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bari mu Rwanda bazahura ku wa 30 Gicurasi, bahite berekeza muri Algérie aho bazagera ndetse bakahahurira n’abavuye hanze ku wa 31 Gicurasi 2025.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (watandukanye na Kaizer Chiefs), Buhake Clement (Ullensaker/KISA) na Ishimwe Pierre wa APR FC.

Ba myugariro: Niyomugabo Claude (APR FC), Aly Enzo Hamon (Angouleme CFC), Omborenga Fitina (Rayon Sports), Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clément (APR FC), Nshimiyimana Yunussu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC) na Ngwabije Brian Clovic (Blois Foot 41).

Abakina hagati: Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH), Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Kayibanda Claude Smith (Lutton Town) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Sabail FK), Gitego Arthur (CB Beira), Kagere Meddie (Namungo FC), Rafael York (ZED FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Jojea Kwizera (Rhode Island FC) na Biramahire Abeddy (Rayon Sports).

Bwa mbere, Kayibanda Claude umukinnyi wa Luton Town agiye kugaragara mu ikipe y’igihugu’Amavubi’
Ngwabije Bryan yaherukaga mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka ine

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago