Perezida Kagame ari kubarizwa i Kazakhstan

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yageze i Astana, mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.

Advertisements

Biteganyijwe ko azageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Astana International Forum. 

Umukuru w’Igihugu na mugenzi we w’iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, kuri uyu wa Gatatu bazagirana ibiganiro mu muhezo, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan.

Icyo gihe kandi abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago