Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Jux muri Tanzania
Alliah Cool na Kevin Kade bari mu byamamare byitabiriye ubukwe bw’umuhanzi Juma Jux bwavugishije benshi muri Tanzania nkuko bigaragara aba bombi bagiriye ibihe byiza muri ibi birori byabereye mu Mujyi wa Dar es Salam.
Amashusho aba bombi bashyize hanze ni ayo mu kabyiniro kabereyemo ibirori byaherekejwe ubu bukwe.
Amashusho agaragaza Kevin Kade wari wasohokanye n’abarimo Abraham Da Holly, umwe mu ba MCs b’ibirori bagezweho muri Tanzania n’izindi nshuti ze.
Ni mu gihe, Alliah Cool we yari kumwe na Rayvanny, ubona bahuje urugwiro.
Uretse gusabana n’uyu muhanzi, Alliah Cool agaragara anyanyagiza amadolari kuri Kevin Kade nawe wari waturutse i Kigali atashye ubukwe bwa mugenzi we Juma Jux.
Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa filime ni inshuti y’akadasohoka ya Juma Jux ari nayo mpamvu yamutahiye ubukwe bwabereye muri Tanzania.
Kevin Kade we wari umaze iminsi muri Uganda, aho yari yagiye gushyigikira The Ben mu gitaramo cye, yahise akomereza muri Tanzania gutaha ubukwe bw’inshuti ye Juma Jux.
Juma Jux umaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga kubera uruhererekane rw’ibirori by’ubukwe bwe.
Mu minsi ishize yavuze ko yifuzaga no kubukorera mu Rwanda aho yahuriye n’umugore we bwa mbere, ariko ntibikunde.
Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo aba bombi bari bahahuriye bari mu rugendo rw’akazi.
Mu 2024 ni bwo Juma Jux yerekanye uyu mukobwa nk’uwo yihebeye nyuma y’aho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.
Juma Jux uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria, Priscilla Ajoke Ojo; bakoreye muri Nigeria ubukwe bw’agatangaza ku wa 17 Mata 2025, icyakora babuherekeresha ibindi birori biri no mu byabereye muri Tanzania ku wa 29 Gicurasi 2025.







