Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Bivuze iki? Umusifuzi aba-Rayon bashinje ku biba yagaragaye mu baje gushyigikira APR FC ubwo yegukanaga igikombe

Ngaboyisonga Patrick, umusifuzi mpuzamahanga yagaragaye kuri Stade Amahoro yaje gushyigikira ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma y’igihe gito ashinjwe n’abakunzi ba Rayon Sports ku biba ku mukino wari wabahuje na Bugesera Fc byateje n’imvururu nyinshi bigatuma n’umukino uhagarara.

Advertisements

Nyuma y’ibyo bibaye uyu musifuzi yongeye kuba inkuru ishyirwa ku mitwe y’ibinyamakuru byinshi nyuma yaho mu ijoro ryatambutse yagaragaye mu baje gushyigikira ikipe y’Ingabo byongeye mu mwambaro w’iyi kipe.

Ngaboyisonga yagaragaye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryakeye aho yari mu bihumbi byabafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa shampiyona 2024/2025 ukaba ari umukino APR FC yatsinze yihanije bikomeye ikipe ya Musanze Fc ibitego 3-1 Byose byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.

Mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana uyu musifuzi Ngaboyisonga Patrick yicaye muri Stade Amahoro, aho yari yambaye umupira w’umweru urimo imirongo miremire ihagaze y’umukara akaba agaragara mu mashusho arimo aganira n’undi musore aho bombi bari bicaye mu myanya y’icyubahiro muri Stade Amahoro.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko ari ibara uyu musifuzi yakoze abandi bavuga ko hirya y’ubuzima bwa ruhago na we ari umuntu ashobora kugira ikipe ashyigikira cyangwa se akaba yaza kureba umupira nk’undi mukunzi wawo wese. 

Gusa bamwe kandi bibajije ukuntu umusifuzi mpuzamahanga nkuwo yagaragara mu myenda y’ikipe runaka atayikunda ku buryo n’amarangamutima ashobora gutuma amuganisha kuyibira mugihe yaba ari mu kazi koko.

Tanga igitekerezo cyawe kuri ibi bintu mu by’ukuri? Ese hari ikidasanzwe uyu musifuzi yaba yakoze cyangwa ntagikuba cyacitse.?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *