Uncategorized

Ngũgĩ wa Thiong’o wari umwanditsi w’ibitabo yapfuye

Ngũgĩ wa Thiong’o wari umwanditsi w’Ibitabo ukomoka muri Kenya akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvanganzo muri Afurika, yitabye Imana ku myaka 87 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Advertisements

Umwe mu bahungu be, Mukoma wa Ngũgĩ, yatangaje ko se yapfuye kare uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025.

Mu itangazo ribika urupfu rwa se yashyize kuri Facebook, umukobwa we Wanjiku wa Ngugi yavuze ko se “yabayeho ubuzima bwuzuye..”

Yagize ati “ Biremereye umutima gutangaza urupfu rwa papa , Ngũgĩ wa Thiong’o kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Yabayeho mu buzima bwuzuye kandi yarwanye intambara nziza. Rero turizihiza ubizima bwe kandi twishimira imirimo yakoze.”

Ubusanzwe, uyu mwanditsi yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kandi yigishije muri kaminuza zitandukanye zirimo University of California.

Ngũgĩ yamenyekanye kuva mu myaka igera kuri 60 ishize kubera kwandika ibitabo, amakinamico, inkuru ngufi, udutabo tw’abana, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuvanganzo.

Abantu bize ubuvanganzo n’indimi mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza muri Afurika bagiye bifashisha ubuhanga bw’uyu mwanditsi.

Bimwe mu bitabo bye bizwi cyane yanditse birimo “Weep not, Child yanditse (1964), The River Between (1965), Decolonising the mind (1986), A Grain of Wheat (1967), Devil on the Cross (1980), Nairobi Noir (2020).

Kuva mu myaka irenga 30 ishize yari yarashyize imbaraga mu kwandika no guteza imbere ururimi rwa Agikuyu ruvugwa n’abo mu bwoko bw’Abakikuyu avukamo.

Ngũgĩ wa Thiong’o wari umwanditsi w’ibitabo ukomeye guturuka mu gihugu cya Kenya yapfuye

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago