Categories: IMIKINORWANDA

Myugariro Niyigena Clement yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka 2024-2025 muri shampiyona, menya uko ibihembo byatanzwe

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo guhemba abakinnyi n’abatoza abitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) aho myugariro Niyigena Clement ukinira ikipe ya APR ariwe wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-2025.

Advertisements

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye muri ruhago y’u Rwanda.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo abakinnyi n’abatoza bari baje kwihera ijisho ibirori by’abahinze bakaba barabaye intyoza muri ruhago y’uyu mwaka w’imikino wamaze gushyirwaho akadomo, aho ikipe ya APR Fc ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri, Rwanda Premier League yatangaga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino.

Kuri iyi nshuro hatanzwe ibihembo mu byiciro birindwi bitandukanye.

Ni ibihembo byatanzwe ni umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, umutoza w’umwaka, umunyezamu w’umwaka n’igitego cy’umwaka.

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yatowe nk’umukinnyi w’umwaka w’imikino wa 2024/25 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cya Ruhago y’u Rwanda.

Abandi bashimiwe barimo: 

Umutoza w’Umwaka wabaye Darko Nović watozaga APR FC.

Rutahizamu w’Umwaka: Umar Abba wa Bugesera FC

Umunyezamu w’Umwaka: Sebwato Nicolas wa Mukura Victory Sports

Umukinnyi Muto w’Umwaka: Useni Seraphin w’Amagaju FC

Igitego cy’umwaka: Icyo Biramahire Abeddy wa Rayon Sports yatsinze Muhazi United.

Hatowe kandi abakinnyi 11 bagize ikipe y’umwaka wa shampiyona ‘Rwanda Premier League’.

Ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka wa 2024-2025 muri shampiyona ya Rwanda Premier League, barimo 4 b’ikipe ya APR Fc, 2 ba Rayon Sports, 2 ba Mukura Vs n’uwa Police Fc 1.

Ikipe y’umwaka w’imikino muri Rwanda Premier League
Abakinnyi bahawe ibihembo muri uyu mwaka w’imikino
Munyantwari Alphonse Perezida wa FERWAFA yitabiriye ibirori
Haruna Niyonzima nawe yitabiriye ibirori kuri uyu mugoroba
Rutahizamu Djibril Outtara ukinira APR Fc waje no mu ikipe y’umwaka nawe yitabiriye ibirori
Kagame Vanessa umugore wa Biramahire Abeddy niwe wakiriye igihembo umugabo we yegukanye utari uhari
Myugariro Niyigena Clement yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago