Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo guhemba abakinnyi n’abatoza abitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) aho myugariro Niyigena Clement ukinira ikipe ya APR ariwe wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-2025.
Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye muri ruhago y’u Rwanda.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo abakinnyi n’abatoza bari baje kwihera ijisho ibirori by’abahinze bakaba barabaye intyoza muri ruhago y’uyu mwaka w’imikino wamaze gushyirwaho akadomo, aho ikipe ya APR Fc ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya kabiri, Rwanda Premier League yatangaga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino.
Kuri iyi nshuro hatanzwe ibihembo mu byiciro birindwi bitandukanye.
Ni ibihembo byatanzwe ni umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, umutoza w’umwaka, umunyezamu w’umwaka n’igitego cy’umwaka.
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yatowe nk’umukinnyi w’umwaka w’imikino wa 2024/25 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cya Ruhago y’u Rwanda.
Abandi bashimiwe barimo:
Umutoza w’Umwaka wabaye Darko Nović watozaga APR FC.
Rutahizamu w’Umwaka: Umar Abba wa Bugesera FC
Umunyezamu w’Umwaka: Sebwato Nicolas wa Mukura Victory Sports
Umukinnyi Muto w’Umwaka: Useni Seraphin w’Amagaju FC
Igitego cy’umwaka: Icyo Biramahire Abeddy wa Rayon Sports yatsinze Muhazi United.
Hatowe kandi abakinnyi 11 bagize ikipe y’umwaka wa shampiyona ‘Rwanda Premier League’.
Ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka wa 2024-2025 muri shampiyona ya Rwanda Premier League, barimo 4 b’ikipe ya APR Fc, 2 ba Rayon Sports, 2 ba Mukura Vs n’uwa Police Fc 1.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…