Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Amerika: Umugabo yishe abantu umunani abatwitse

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa umugabo watwitse abantu umunani bari mu myigaragambyo y’abantu bifatanyije n’imfungwa zabanya-Israel zafashwe n’umutwe wa Hamas.

Advertisements

Umugabo wimyaka 45 witwa Muhamed Soliman yaketsweho gutera ibisasu biturika mu kivunge cy’abantu bigaragambya mu rwego rwo kwifatanya n’imfungwa zafashwe na Hamas.

BBC yanditse ko ahagana saa Saba z’amanywa uyu mugabo yari afite ibisasu mu maboko yombi atangira ku bitera mu bantu avuga ngo ‘mubohore Palestine’.

Muhamad soliman ni umunya-Misiri wageze muri Amerika afite ibyangombwa ariko mu 2022 visa ye irarangira.

Abakomerekejwe bari mu kigero cyimyaka 52 na 88 abagabo bane n’abagore bane bahise bajyanwa kwa muganga.

Ikigo gishinzwe iperereza muri America (FBI) cyatangaje ko iki gitero gifatwa nk’icyaha gishingiye ku rwango ariko ari n’igikorwa cy’iterabwoba.

Imyigaragambyo yo kwifatanya n’imfungwa zafashwe na Hamas muri Leta ya Colorado iba buri cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *