MU MAHANGA

Guverinoma y’igihugu cya Sudani yaseshwe itamaze kabiri

Kuri uyu wa 1 Kamena 2025, Ubuyobozi bwa Sudani burangajwe imbere na Minisitiri mushya w’Intebe, Kamil Idris, yasheshe guverinoma y’iki gihugu nyuma y’umunsi umwe arahiriye izi nshingano.

Advertisements

Kamil yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 19 Gicurasi. Mu ndahiro ye, yavuze ko azibanda ku gushyira imbere amahoro, umutekano no kongera kubaka Sudani.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru SUNA byo muri Sudani, ntabwo Kamil yasobanuye igihe azashyiriraho guverinoma nshya.

Sudani yayoborwaga na guverinoma y’inzibacyuho kuva mu Ukwakira 2021 ubwo Gen Abdel Fattah al-Burhan yakuragaho guverinoma yari iyobowe na Abdallah Hamdok wasaga.

Nyuma y’aho guverinoma ya Hamdok ikuweho, umwuka mubi waratutumbye hagati ya Gen Burhan ndetse na Gen Mohamed Hamdan Dagalo (Dagalo) washinze umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces), ubyara intambara yeruye muri Mata 2023.

Gen Hemedti yateguje ko mu gihe Gen Burhan yashyiraho guverinoma nshya ya Sudani, RSF na yo izashyiraho guverinoma yayo.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

4 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago