MU MAHANGA

U Bushinwa bwaburiye ‘Amerika’ ko iri gukina n’umuriro kubera Taiwan

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yashinjije igihugu cy’u Bushinwa gushaka gutegura intambara kuri Taiwan, ibintu u Bushinwa bwahise bwamaganira kure buvuga kuko nta shingiro bifite ahubwo buhita bubaburira ko bari gukinisha umuriro.

Advertisements

Ibi Hegseth yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Shangri-La Dialogue’ ibiza ibihugu byo muri Aziya, ikaba buri mwaka haganirwa ku mutekano w’ibyo bihugu.

Hegseth yavuze ko u Bushinwa buri gutoza ingabo zabwo buri munsi kugira ngo buzatere Taiwan.

U Bushinwa butigeze bwitabira iyi nama bwahise bwamaganira ibyatangajwe na Hegseth buvuga ko butishimiye ibyatangajwe kandi ko butemeranya na byo.

Iryo tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 1 Kamena 2025, aho bwaburiye Amerika buyibwira kureka kwitwaza ikibazo cya Taiwan ngo ibwiyenzeho.

Itangazo ryagiraga riti “Ntabwo Amerika ikwiriye kwitwaza ikibazo cya Taiwan nk’ingingo yo kuvugiraho ku Bushinwa kandi ikwiriye kurekera gukina n’umuriro.”

U Bushinwa kandi bwavuze ko ibihugu byo hanze bidafite uburenganzira bwo kwivanga mu kibazo cya Taiwan.

Taiwan imaze igihe itarebana neza n’u Bushinwa ahanini bishingiye ku cyifuzo cya bamwe mu bayoboye ako gace, bashaka ko kigenga mu gihe u Bushinwa bwo bwemeza ko ari intara yabwo.

Ibihugu nka Amerika bikunze kujya mu matwi y’abayobora Taiwan, ngo yiyomore ku Bushinwa, gusa Leta y’u Bushinwa yatanze gasopo ko hazabaho ingaruka zikomeye.

Minisitiri w’ingabo wa Amerika Peter Hegseth yashinjije igihugu cy’u Bushinwa gutegura intambara kuri Taiwan

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

2 days ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

4 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

7 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago