INKURU ZIDASANZWE

U Bwongereza mu myiteguro yo guhangana mu ntambara n’u Burusiya

Guverinoma y’igihugu cy’u Bwongereza igiye gushora amafaranga menshi mu nganda za gisirikare mu rwego rwo kwitegura intambara yeruye ishobora kuzagihanganisha n’u Burusiya mu gihe kiri imbere nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, John Healey.

Advertisements

Healey yasobanuye ko miliyari 1,5 z’Amapawundi zizashorwa mu nganda esheshatu zikora amasasu mu gihe cy’imyaka itanu, miliyari 6 z’Amapawundi zishorwe mu nganda zikora imbunda zirasa kure.

Yagize ati “Ubu ni ubutumwa kuri Moscow. U Bwongereza buhagaze bwemye, bitari ugikomeza igisirikare cyacu gusa, ahubwo no gukomeza inganda zacu. Ni igice kimwe cy’imyiteguro yacu yo kurwana, mu gihe byaba ngombwa.”

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bishyigikiye cyane Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwayishozagaho intambara. Bumaze kuyiha inkunga ya miliyari zirenga 12 z’Amapawundi yiganjemo iyagenewe igisirikare cyayo.

U Bwongereza kandi ni cyo gihugu cya mbere cyemereye Ukraine kurashisha misile ya Storm Shadow ku butaka bw’u Burusiya. Ibi byarakaje u Burusiya, buteguza ko bufite uburenganzira bwo gufatira u Bwongereza ingamba nk’izo.

Minisitiri w’ingabo mu Bwongereza Rtd Hon. John Healey
Ubwongereza bwatangiye kwitegura intambara yeruye n’u Burusiya

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

2 days ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

5 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

7 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago