INKURU ZIDASANZWE

U Bwongereza mu myiteguro yo guhangana mu ntambara n’u Burusiya

Guverinoma y’igihugu cy’u Bwongereza igiye gushora amafaranga menshi mu nganda za gisirikare mu rwego rwo kwitegura intambara yeruye ishobora kuzagihanganisha n’u Burusiya mu gihe kiri imbere nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, John Healey.

Advertisements

Healey yasobanuye ko miliyari 1,5 z’Amapawundi zizashorwa mu nganda esheshatu zikora amasasu mu gihe cy’imyaka itanu, miliyari 6 z’Amapawundi zishorwe mu nganda zikora imbunda zirasa kure.

Yagize ati “Ubu ni ubutumwa kuri Moscow. U Bwongereza buhagaze bwemye, bitari ugikomeza igisirikare cyacu gusa, ahubwo no gukomeza inganda zacu. Ni igice kimwe cy’imyiteguro yacu yo kurwana, mu gihe byaba ngombwa.”

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bishyigikiye cyane Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwayishozagaho intambara. Bumaze kuyiha inkunga ya miliyari zirenga 12 z’Amapawundi yiganjemo iyagenewe igisirikare cyayo.

U Bwongereza kandi ni cyo gihugu cya mbere cyemereye Ukraine kurashisha misile ya Storm Shadow ku butaka bw’u Burusiya. Ibi byarakaje u Burusiya, buteguza ko bufite uburenganzira bwo gufatira u Bwongereza ingamba nk’izo.

Minisitiri w’ingabo mu Bwongereza Rtd Hon. John Healey
Ubwongereza bwatangiye kwitegura intambara yeruye n’u Burusiya

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago