MU MAHANGA

Ibinyamakuru byo muri RD Congo byaburiwe kuvuga amakuru ya Joseph Kabila

Perezida w’urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho (CSAC), Christian Bosembe, yabujije ibinyamakuru gutangaza inkuru za Joseph Kabila n’ibindi byose birimo iby’ishyaka rye, PPRD.

Advertisements

Bosembe yatangaje iki cyemezo ku wa 2 Kamena 2025, mu gihe Kabila akomeje ibiganiro n’abo mu byiciro bitandukanye mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Guhera uyu munsi, abanyamakuru n’ibinyamakuru bibujijwe gutangaza inkuru z’abayobozi ba PPRD, kubavugaho cyangwa kubaha urubuga. Gutangaza amagambo n’ibikorwa bya Joseph Kabila na byo birabujijwe.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko icyemezo cya Bosembe kitareba abanyamakuru bakorera mu bice bigenzurwa n’iri huriro.

Ati “Icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo guhagarika itangazwa ry’amakuru y’ibikorwa bya Perezida Joseph Kabila Kabange ntikireba abanyamakuru n’ibinyamakuru mu bice twabohoye.”

Leta ya RDC ihamya ko Kabila ari mu buyobozi bwa AFC/M23 ndetse yanabishingiyeho, imushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urubuga Reconstruire RDC rwashinzwe na Kabila rusobanura ko icyajyanye uyu munyapolitiki mu mujyi wa Goma ari amahoro, bitandukanye n’ibivugwa na Leta.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago