MU MAHANGA

Joseph Kabila yasubije uheruka kumusaba kuva i Goma

Joseph Kabila Kabange uheruka kugera i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma, amusubiza ko iki gice ko ari kimwe mu bigize igihugu, bityo ko afite uburenganzira bwose bwuzuye bwo kuba yahajya.

Advertisements

Ku wa mbere ejo hashize tariki ya 02 Kamena 2025, Martin Fayulu, ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo, yibasiye Joseph Kabila avuga ko akwiye kuva i Goma, ndetse agaragaza ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ajya mu gice cyabohojwe n’abasenya igihugu.

Mu butumwa bumusubiza Kabila yamugeneye, yagize ati: “Goma ni muri RDC. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwino. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”

Joseph Kabila wayoboye RDC kuva 2001 kugeza 2019, yageze i Goma mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, ni nyuma y’aho yari amaze umwaka n’igice ari mu buhungiro.

Mbere yuko yerekeza mu gihugu cye ahunguka, yabanje kugenera ubutumwa ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari bwaramushinje kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23. Muri ubwo butumwa ababwira ko atari yo, ariko ko agiye kujyayo. Icyo gihe ndetse kandi yanashinje ubu butegetsi bw’i Kinshasa kugendera mu makuru y’ibihuha no kuyobora igihugu nabi, ngo kuko bari kukiroha mu manga mbi.

Hagataho, Kabila akomeje gukora ibiganiro i Goma, bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro abikorana n’amatsinda atandukanye, harimo ko yabonanye n’abayobozi gakondo, abamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.

N’ubu arakomeje, aho biteganyijwe ko ku wa gatanu muri iki cyumweru azabonana n’abayobozi b’amashuri y’isumbuye na kaminuza b’i Goma n’i Bukavu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago