Joseph Kabila Kabange uheruka kugera i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma, amusubiza ko iki gice ko ari kimwe mu bigize igihugu, bityo ko afite uburenganzira bwose bwuzuye bwo kuba yahajya.
Ku wa mbere ejo hashize tariki ya 02 Kamena 2025, Martin Fayulu, ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo, yibasiye Joseph Kabila avuga ko akwiye kuva i Goma, ndetse agaragaza ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ajya mu gice cyabohojwe n’abasenya igihugu.
Mu butumwa bumusubiza Kabila yamugeneye, yagize ati: “Goma ni muri RDC. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwino. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”
Joseph Kabila wayoboye RDC kuva 2001 kugeza 2019, yageze i Goma mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, ni nyuma y’aho yari amaze umwaka n’igice ari mu buhungiro.
Mbere yuko yerekeza mu gihugu cye ahunguka, yabanje kugenera ubutumwa ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari bwaramushinje kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23. Muri ubwo butumwa ababwira ko atari yo, ariko ko agiye kujyayo. Icyo gihe ndetse kandi yanashinje ubu butegetsi bw’i Kinshasa kugendera mu makuru y’ibihuha no kuyobora igihugu nabi, ngo kuko bari kukiroha mu manga mbi.
Hagataho, Kabila akomeje gukora ibiganiro i Goma, bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro abikorana n’amatsinda atandukanye, harimo ko yabonanye n’abayobozi gakondo, abamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.
N’ubu arakomeje, aho biteganyijwe ko ku wa gatanu muri iki cyumweru azabonana n’abayobozi b’amashuri y’isumbuye na kaminuza b’i Goma n’i Bukavu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…