MU MAHANGA

Karol Nawrocki yatsinze amatora yo kuyobora Pologne

Karol Nawrocki ukomeye ku mahame y’umuco gakondo, yatsinze amatora ya Perezida muri Pologne, ahigitse Rafal Trzaskowski usanzwe ari Meya wa Warsaw, mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyabaye ku Cyumweru.

Advertisements

Bikubiye mubyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje aho yemeje ko Nawrocki yagize amajwi 50,89%, mu gihe Trzaskowski yagize 49,11%.

Abitabiriye amatora bari 71,63%, biba bimwe mu bipimo byo hejuru by’ubwitabire mu matora bibayeho muri icyo gihugu. Trzaskowski yagize amajwi menshi cyane mu mijyi minini, naho Nawrocki atsinda cyane mu byaro no mu bantu bakuze.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Trzaskowski atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko yaherukaga gutsindwa na Andrzej Duda.

Nawrocki, ushyigikiwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Law and Justice (PiS), yiyamamarije ku nkingi z’indangagaciro za gikirisitu, ubusugire bw’igihugu no kongera kugenzura umubano wa Pologne n’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni mu gihe, Trzaskowski watsinzwe muri aya matora yari mu bayobozi bakuru b’ihuriro rya Minisitiri w’Intebe, Donald Tusk, ryitwa Civic Coalition. Mu byo yari ashyize imbere harimo gushyigikira umubano ukomeye na EU, kuvugurura ubutabera, koroshya amategeko abuza gukuramo inda no gushyiraho ishingiro ry’amasezerano y’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ).

Abakandida bombi bari basezeranyije kongera ingengo y’imari ishorwa mu mutekano. Bombi kandi bashyigikiye gukomeza guha Ukraine inkunga, ariko Trzaskowski yagaragaje ko ashyigikiye ko Ukraine yinjira muri NATO, avuga ko ari ingenzi ku mutekano wa Pologne., mu gihe Nawrocki we yavuze ko atazemeza ibyo, aburira ko byakurura intambara ya NATO n’u Burusiya.

Nawrocki, utari usanzwe muri politiki, yayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi ku Mateka (Institute of National Remembrance), gifite inshingano zo kwamamaza amateka ya Pologne no gukora iperereza ku byaha byakorewe mu gihugu mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi n’icy’ubutegetsi bwa gikominisiti.

Mu minsi ishize yahuye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri White House, aramubwira ati “uzatsinda.”

Karol Nawrocki yatsinze amatora yo kuyobora Pologne

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago