Zelensky yongeye gushotora Uburusiya abwita ‘Ibicucu’

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yamaganiye kure igitekerezo cy’intumwa z’u Burusiya mu biganiro bya Istanbul biri guhuza ibihugu byombi mu gushyiraho agahenge k’iminsi mike hagamijwe gufata imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba no kubashyingura.

Advertisements

Mu biganiro byahuje Ukraine n’u Burusiya ku nshuro ya kabiri, byabereye muri Turikiya ku wa Mbere, uhagarariye itsinda ry’u Burusiya muri byo, Vladimir Medinsky, yasabye ko habaho agahenge k’igihe gito mu bice byinshi byabaye isibaniro.

Ati “Turashaka uburyo butuma tubasha kwegeranya imirambo ndetse tukanayitanga kugira ngo ishyingurwe mu buryo bwa gikirisitu.”

Yavuze ko ibyo byafasha gutuma hirindwa ko hari ibyorezo byakwirakwizwa bivuye kuri yo, ndetse no gufasha guha icyubahiro abapfuye.

Icyo gitekerezo cy’u Burusiya cyamaganiwe kure na Zelensky, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamaganga n’iry’imbere mu gihugu, avuga ko hakenewe agahenge k’igihe kirekire aho kuba ak’iminsi mike.

Yagize ati “[Abarusiya] biteguye kwemera agahenge k’iminsi ibiri cyangwa itatu kugira ngo batware abaguye ku rugamba. Ntekereza ko ari ibicucu.”

Medinsky yari yatangaje ko u Burusiya bwamaze kumenya imirambo y’abasirikare ba Ukraine bagera ku 6000, avuga ko bakoze ibishoboka, bagakora n’ibizamini ndangasano bakamenya abo ari bo.

Mu gusubiza kuri ibyo, Zelensky yavuze ko atazi ibyo avuga, amwita umuyobozi uciriritse udasobanukiwe ibintu bya tekiniki, yavuze ko uku guhererekanya imirambo bisanzwe bibaho hagati y’impande zombi bidasabye ko habaho agahenge.

Yaboneyeho gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyiriraho u Burusiya ibihano bikarishye, kugira ngo bwemere icyifuzo cya Ukraine cyo gushyira agahenge byibuze k’imnsi 30, kugira ngo ibiganiro biri guhuza impande zombi bibe mu mwuka mwiza.

Perezida wa Ukraine Zelensky ubwo yari mu kiganiro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago