Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Kamena 2025, Minisitiri w’ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, yitabye ubushinjacyaha burimo kumukoraho iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta wari ugenewe kubaka gereza.
Ku biro by’umushinjacyaha hagaragaye umubare mwinshi w’abashyigiye Mutamba, bamwe basaba ko yarekurwa.
Yitabye ubutabera aherekejwe n’abunganizi mu mategeko.
Mutamba yari yaravuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha avuga ko na we ubwe [umushinjacyaha] hari ibyaha akekwaho.
Mutamba ubu arakekwaho kunyereza miliyoni nyinshi z’amadorari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DR Congo.
Mutamba yagiye ahakana ibi birego akekwaho.
Mutamba akekwaho kunyereza kuri miliyoni 39$ zari zigenewe kubaka gereza nshya ya Kisangani, ashinjwa gutegeka kwishyura amafaranga y’ibanze angana na miliyoni 19$ muri iryo soko ryo kubaka gereza mbere y’uko ryemezwa n’urwego rubishinzwe.
Mu cyumweru gishize Inteko Ishingamategeko ya DR Congo yatoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.
Ni nyuma y’uko Mutamba yari yavuze ko atazigera yitaba Umushinjacyaha wari wamutumije ngo atangire iperereza kuri we.
Ubwo yari asohotse mu biro by’umushinjacyaha ku wa kabiri, Constant Mutamba yahisemo kutagira icyo abwira abanyamakuru, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP bibivuga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…