MU MAHANGA

Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Minisitiri Constant Mutamba

Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Kamena 2025, Minisitiri w’ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, yitabye ubushinjacyaha burimo kumukoraho iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta wari ugenewe kubaka gereza.

Advertisements

Ku biro by’umushinjacyaha hagaragaye umubare mwinshi w’abashyigiye Mutamba, bamwe basaba ko yarekurwa.

Yitabye ubutabera aherekejwe n’abunganizi mu mategeko.

Mutamba yari yaravuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha avuga ko na we ubwe [umushinjacyaha] hari ibyaha akekwaho.

Mutamba ubu arakekwaho kunyereza miliyoni nyinshi z’amadorari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DR Congo.

Mutamba yagiye ahakana ibi birego akekwaho.

Mutamba akekwaho kunyereza kuri miliyoni 39$ zari zigenewe kubaka gereza nshya ya Kisangani, ashinjwa gutegeka kwishyura amafaranga y’ibanze angana na miliyoni 19$ muri iryo soko ryo kubaka gereza mbere y’uko ryemezwa n’urwego rubishinzwe.

Mu cyumweru gishize Inteko Ishingamategeko ya DR Congo yatoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.

Ni nyuma y’uko Mutamba yari yavuze ko atazigera yitaba Umushinjacyaha wari wamutumije ngo atangire iperereza kuri we.

Ubwo yari asohotse mu biro by’umushinjacyaha ku wa kabiri, Constant Mutamba yahisemo kutagira icyo abwira abanyamakuru, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP bibivuga.

Constant Mutamba yatangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku byaha ashinjwa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago