RWANDA

Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda basoreje amasomo ya gisirikare muri Kenya

Abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda barimo Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi basoreje amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya ‘Joint Command and Staff College’ (JCSC) riherereye i Karen, mu Mujyi wa Nairobi kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025.

Advertisements

Ibirori byo gusoza amasomo y’abarangije muri iryo shuri witabiriwe na Col. Celestin Kamanda, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Kenya (Defence Attaché).

Abasirikare basoje uko 90 barimo n’abo mu bihugu 15 by’abaturanyi bize amasomo ajyanye no kubategura bakava ku rwego rwo hagati mu buyobozi bakajya mu rwego ruhanitse n’ubushobozi bwisumbuye mu mitekerereze.

Umuyobozi w’Ishuri rya JCSC, Maj. Gen Eliud Kinuthia, yagaragaje akamaro k’ayo masomo avuga ko atari ingirakamaro mu kazi gusa ahubwo ari ingenzi mu kubaka abasirikare n’abayobozi b’inzobere bashoboye gutegura ahazaza h’ingabo muri rusange.

Yagize ati: “Ubu bafite ubumenyi buhanitse ku macenga akoreshwa (strategic insights) n’indangagaciro za kiyobozi zizabafasha gukora ibyo bashinzwe mu nzego zitandukanye.”

Yashimangiye ko abanyeshuri bose barangije batsinze neza amasomo 100%.

Maj. Gen. Kinuthia yashimiye abarangije amasomo yabo ku bw’umurava, imyitwarire myiza, n’uburyo bagaragaje ishyaka ridasanzwe mu gihe cy’amasomo.

Yongeyeho ko uyu mwaka utari usanzwe kuko ari bwo bwa mbere abasirikare bakomoka muri Somalia na Burkina Faso bitabiriye masomo nk’ayo.

Amasomo izo ngabo zisoje agamije kongerera ubumenyi abayitabira bakabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Abarangiza ayo masomo bahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Postgraduate Diploma), cyangwa impamyabushobozi isanzwe mu byerekeye amasomo ya gisirikare, (Diploma in Defence and Strategic Studies).

Ishuri rya JCSC ryashinzwe mu 1984 rifite intego yo gutoza abasirikare bo ku rwego rwo hejuru bitegura inshingano zikomeye z’ubuyobozi.

Mu banyeshuri bandi bitabiriye harimo abaturutse mu bihugu nka Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Ethiopia, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Uganda, Zambia n’ibindi.

Abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gisirikare muri Kenya

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago