Abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda barimo Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi basoreje amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya ‘Joint Command and Staff College’ (JCSC) riherereye i Karen, mu Mujyi wa Nairobi kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025.
Ibirori byo gusoza amasomo y’abarangije muri iryo shuri witabiriwe na Col. Celestin Kamanda, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Kenya (Defence Attaché).
Abasirikare basoje uko 90 barimo n’abo mu bihugu 15 by’abaturanyi bize amasomo ajyanye no kubategura bakava ku rwego rwo hagati mu buyobozi bakajya mu rwego ruhanitse n’ubushobozi bwisumbuye mu mitekerereze.
Umuyobozi w’Ishuri rya JCSC, Maj. Gen Eliud Kinuthia, yagaragaje akamaro k’ayo masomo avuga ko atari ingirakamaro mu kazi gusa ahubwo ari ingenzi mu kubaka abasirikare n’abayobozi b’inzobere bashoboye gutegura ahazaza h’ingabo muri rusange.
Yagize ati: “Ubu bafite ubumenyi buhanitse ku macenga akoreshwa (strategic insights) n’indangagaciro za kiyobozi zizabafasha gukora ibyo bashinzwe mu nzego zitandukanye.”
Yashimangiye ko abanyeshuri bose barangije batsinze neza amasomo 100%.
Maj. Gen. Kinuthia yashimiye abarangije amasomo yabo ku bw’umurava, imyitwarire myiza, n’uburyo bagaragaje ishyaka ridasanzwe mu gihe cy’amasomo.
Yongeyeho ko uyu mwaka utari usanzwe kuko ari bwo bwa mbere abasirikare bakomoka muri Somalia na Burkina Faso bitabiriye masomo nk’ayo.
Amasomo izo ngabo zisoje agamije kongerera ubumenyi abayitabira bakabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera umunsi ku wundi.
Abarangiza ayo masomo bahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Postgraduate Diploma), cyangwa impamyabushobozi isanzwe mu byerekeye amasomo ya gisirikare, (Diploma in Defence and Strategic Studies).
Ishuri rya JCSC ryashinzwe mu 1984 rifite intego yo gutoza abasirikare bo ku rwego rwo hejuru bitegura inshingano zikomeye z’ubuyobozi.
Mu banyeshuri bandi bitabiriye harimo abaturutse mu bihugu nka Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Ethiopia, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Uganda, Zambia n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…