Burundi: Abasaga 3000 bahataniye imyanya itarenze 100 mu Nteko inshingamategeko

Abarundi bazindukiye mu matora guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abadepite aho intebe 100 zo mu Nteko Ishinga Amategeko zihataniwe n’abasaga 3000.

Advertisements

Abakandida bahatanira kuba abadepite ni 2909 bashaka kwicara mu ntebe 100, barimo 2898 bahagarariye imitwe ya politiki n’abandi bigenga.

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ubamo imyanya 123. Muri iyo, 100 iratorerwa, indi 23 igahabwa abahagarariye amahuriro atandukanye.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD yamaze gutorera kuri site ya Musama iherereye mu ntara ya Gitega, asaba abatsinda kuzarangwa n’imirimo myiza.

Ndayishimiye yagize ati “Abaza gutsinda tubifurije gukomeza gukora neza, ku neza y’abenegihugu.”

Umunyapolitiki Agathon Rwasa wayoboraga ishyaka CNL ryari muri abiri akomeye mu Burundi, yanenze aya matora mbere y’uko aba, ayagereranya n’ikinamico yateguwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Rwasa n’abamushyigikiye ntibitabiriye aya matora kuko igice cya CNL yasigaranye nticyemerewe guhatana. Yahinduye umuvuno, ashinga ihuriro ‘Urunani rwa Bose’ ariko na ryo ntiryemerewe guhatana.

Aya matora azakurikirwa n’aya Sena azaba muri Kanama 2025. Abakomeye barimo Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, bari mu bazayahatanamo.

Abaturage bazindukiye mu matora
Abantu batonze imirongo kugira ngo bajye gutora uwo bihitiyemo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago