Abarundi bazindukiye mu matora guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abadepite aho intebe 100 zo mu Nteko Ishinga Amategeko zihataniwe n’abasaga 3000.
Abakandida bahatanira kuba abadepite ni 2909 bashaka kwicara mu ntebe 100, barimo 2898 bahagarariye imitwe ya politiki n’abandi bigenga.
Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ubamo imyanya 123. Muri iyo, 100 iratorerwa, indi 23 igahabwa abahagarariye amahuriro atandukanye.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD yamaze gutorera kuri site ya Musama iherereye mu ntara ya Gitega, asaba abatsinda kuzarangwa n’imirimo myiza.
Ndayishimiye yagize ati “Abaza gutsinda tubifurije gukomeza gukora neza, ku neza y’abenegihugu.”
Umunyapolitiki Agathon Rwasa wayoboraga ishyaka CNL ryari muri abiri akomeye mu Burundi, yanenze aya matora mbere y’uko aba, ayagereranya n’ikinamico yateguwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Rwasa n’abamushyigikiye ntibitabiriye aya matora kuko igice cya CNL yasigaranye nticyemerewe guhatana. Yahinduye umuvuno, ashinga ihuriro ‘Urunani rwa Bose’ ariko na ryo ntiryemerewe guhatana.
Aya matora azakurikirwa n’aya Sena azaba muri Kanama 2025. Abakomeye barimo Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, bari mu bazayahatanamo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…