Edgar Chagwa Lungu wabaye Perezida wa Zambia yapfuye
Edgar Chagwa Lungu, wahoze ari Perezida wa Zambia, yitabye Imana kuri uyu Kane tariki ya 5 Kamena 2025, afite imyaka 68.
Lungu yaguye mu bitaro by’itwa Mediclinic Medforum i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yari yaragiye kuvurirwa indwara itaramyekana.
Ni amakuru y’urupfu rwe yemejwe ashyizwe hanze n’umukobwa we, Tasila Lungu, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko yari amaze igihe arimo kuvurirwa indwara yirinze gutangaza.
Edgar Lungu yabaye Perezida wa Zambia kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza mu kwezi kwa Kanama 2021. Umwanya yasimbuweho na Hakainde Hichilema kuri ubu uyoboye igihugu.
Nyuma yo gushaka kongera kuyobora icyo gihugu ubwo Manda ye ya mbere yari irangiye mu 2021, mu matora yakuriye ntiyahiriwe ahita ajya mu kiruhuko ariko agaruka yaje kugaruka mu bya politiki mu mwaka wa 2023, aho yatorewe kuba umukandida aho yagombaga guhagararira ishyaka Tonse Alliance mu matora ya 2026.
Gusa mu Ukuboza 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwa Zambia rwari rwamubujije kwiyamamariza kuyobora igihugu, ruvuga ko yari amaze igihe kingana n’uburenganzira bwe bwo kuba Perezida.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2024, Lungu yavuze ko ari “mu buryo bwo kwitegura neza” nyuma y’icyemezo cy’urukiko, kandi ko ngo yari afite gahunda yo gukomeza gukorera igihugu mu buryo bwubahiriza amategeko.
