Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Muhanga: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Biravugwa ko umugabo witwa Zigiranyirazo Joseph w’imyaka 31 warutuye mu Karere ka Muhanga yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye kubera umugore we.

Advertisements

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Kamena 2025, mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Rukeri ho mu Mudugudu wa Busindi.

Amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwe yaturutse ku mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu babamo.

Gitifu w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yatangaje ko Nyakwigendera wari usanzwe akorera akazi ke muri Uganda, yagarutse mu rugo asanga umugore we hari amafaranga angana n’ibihumbi 170 RWF y’ingurane ku butaka bari bafite ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo ya II, yakoresheje mu gusana inzu batuyemo.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo atishimiye ikoreshwa ry’ayo mafaranga, kuko yahise abwira mushiki we ko atakwihanganira iki cyemezo umugore yafashe batacyumvikanyeho.

Yagize ati: “Yahise yinjira iwe mu rugo saa tanu za ku manywa abana n’umugore badahari afungura Radiyo afata Urwego n’umugozi arizirika dusanga yashizemo umwuka.”

Gitifu Gakwerere avuga ko nta yandi makimbirane aba bombi bari basanganywe usibye ayo mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu batuyemo.

Gitifu Gakwerere avuga ko bajyanye n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, basanga umurambo wa Zigiranyirazo ukiri mu mugozi kandi nyirawo yarangije gupfa.

Yongeraho ko RIB yarangije gukora iperereza ku rupfu rwa Zigiranyirazo Joseph, akaba agomba gushyingurwa bitarenze ejo kuri uyu wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *