Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka ikomeye
Imodoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Ecole Les Poussins riherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikekwa ko yabuze feri, yagonze abanyeshuri bane b’ishuri rya G.S Kimisange, bagendaga ku ruhande rw’umuhanda.
Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 5 Kamena 2025.
Amakuru y’ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw’umuhanda, aribo bagonzwe niyo bisi aho bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n’abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y’u Rwanda yahise itabara.
Ati “Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n’abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho.”
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.
Gusa kugeza ubwo twakoraga iy’inkuru nta makuru yari yatangazwa yemeza ko haba hari abaguye muri iy’impanuka.

