INKURU ZIDASANZWEMU MAHANGAPOLITIKE

Urunturuntu hagati ya Donald Trump n’uwari inshuti ye Elon Musk, menya impamvu

Umuherwe Elon Musk na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump batangiye guterana amagambo nyuma y’uko ubushuti bwabo bujemo agatotsi, aho uyu mukuru w’iki gihugu yatangazaga ko uyu mugabo ukize ku isi ko yataye ubwenge.

Advertisements

Ni kuri uyu wa kane ibyaba bagabo byageze ku musozo wa nyuma, ni ubwo Trump yabwiraga Elon Musk umuherwe ukomeye ku Isi ko yataye ubwenge, kandi ko amasezerano ye ya miliyari z’amadolari afitanye na Leta ashobora guhagarikwa burundu.

Nyamara umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ubwo Elon Musk wayoboraga ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, DOGE, yavaga kuri izi nshingano, agasubira mu mirimo ye isanzwe yahoragamo atarahabwa ziriya nshingano yokuba rwiyemezamirimo.

Igitangaje ni uko yahise atangira kunenga no guterana amagambo na Donald Trump. 

Bivugwa ko gushwana kwa Trump na Musk wari waramubaye hafi cyane mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kwaturutse ku misoro irebana n’imodoka z’amashanyarazi kandi ari ho Musk yashoye imari nyinshi binyuze muri Tesla. Ibi byafashaga Elon Musk kugurisha imodoka nyinshi kuko nta misoro ihanitse zari zarashyiriweho.

Musk akimara kubibona mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yatangiye gushaka uko yanyura kubagize inteko ishinga amategeko ngo ntibagatore iyo ngingo, abaha n’ibiguzi byinshi, ariko ibyo byose ntibyamuhira.

Indi mapmvu yatumye ashwana na Trump, ni uko Musk yakoraga muri White House nk’umukozi udahoraho wa Leta kandi yari yaratangije ibiganiro ngo yongerewe igihe kuri iyo mirimo itishyurwa, iyo irenze iminsi 130 yari yemewe n’amategeko. Abayobozi muri White House baje kumubwira ko bitashoboka.

Bikomeza bivugwa ko Musk yashakaga ko ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Amerika gikoreshwa na internet ya Starlink, sosiyete ye, mu kuyobora indege ku rwego rw’igihugu. Ibyo ubuyobozi bwabyamaganiye kure buvuga ko bishobora gutera impungenge kubera ikimenyane.

Icyaje kuba kibi kurushaho, ni nyuma y’aho Trump yatangaje ko atakigize Jared Isaacman, umwe mu nshuti za Musk, umuyobozi wa NASA.

Ni naho Musk yahise anenga bikomeye itegeko ry’ingengo y’imari.

Maze Trump ahita abwira abanyamakuru ko atazongera kugirana umubano mwiza na Musk.

Yagize ati: “Njye na Musk twagiranye umubano mwiza cyane, sinzi niba bizongera kubaho.”

Undi na we asubiza byako kanya akoresheje urubuga rwa X ati: “Iyo ntahaba Trump yari gutsindwa amatora. Ni indashima.”

Byarakomeje baterana amagambo ku mbugankoranyambaga, Mask anashinja uwabo kugirana umubano na Epstein washinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ati: “Iki ni gihe cyo gushyira ukuri hanze. Trump afite ibyaha byinshi.”

Elon Musk yabwiye Donald Trump ko ari indashima
Urunturuntu hagati ya Donald Trump n’uwari inshuti ye Elon Musk bakomeje guterana amagambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *