U Burundi bubinyujije ku rubuga rwa X y’igisirikare cy’igihugu kizwi nka FDNB cyatangaje ko cyungutse abasirikare b’Intasi bari bamaze igihe bahabwa amahugurwa mu bijyanye no gukora ako kazi.
Ni igikorwa igisirikare cy’iki gihugu cy’u Burundi cyashyize hanze ku itariki ya 05 Kamena 2025, aho cyakoresheje urubuga rwacyo rwa X rwahoze rwitwa Twitter gishyira amafoto y’icyo gikorwa no kwerekana abo basirikare bacyo, kimenyesha ko barangije amasomo y’ubutasi.
Muri ayo mafoto yabo yashyizwe hanze, yarahekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Aba basirikare basoje imyotozo y’ubutasi. Bahawe n’impamyabushobozi zibyo bigiye. Turabasaba gukoresha ubumenyi bahawe ku nyungu z’igihugu cyabo cy’u Burundi.”
Izi ntasi zashyizwe ku mugaragaro zirimo abigitsina gabo n’igitsina gore.
Nyuma y’aho u Burundi bukoze iki gikorwa, bwaranenzwe kubera bwashyize ku mugaragaro amafoto y’abasirikare babwo bo mu ishami ry’ubutasi rizwi cyane nka G2, mu gihe akazi bagiye gukora ari ibanga kandi gasabwe ko nabo batamenyekana.
Mu bitekerezo byinshi byagarutsweho kuri urwo rubuga, banenga uburyo amasura y’abagiye gukora ako kazi yagiye agaragazwa ibintu benshi bagiye bahuriza kuba bitari kinyamwuga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…