Se wa Elon Musk, Errol Graham Musk, yatangaje ko umuhungu we adashobora gutsinda intambara imuhanganishije na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Errol uba muri Afurika y’Epfo yasobanuye ko amakimbirane ya Musk na Trump ari ku rwego rwo hejuru, ayagereranye n’ay’inyamaswa ziri kurwanira ubutware.
Yagize ati “Mu itsinda ry’inyamaswa, zaba ingagi, inzovu cyangwa abantu, abagabo b’abanyembaraga iteka barwanira ubutware.”
Uyu musaza w’imyaka 79 y’amavuko yamenyesheje Musk ko uko byagenda kose, Umukuru w’Igihugu ari we munyembaraga, bityo ko umuhungu we akwiye kumenya ko Trump “azatsinda iki cyiciro.”
Ati “Ikibazo abantu beza cyane bagira ni uko bose bumva ko bakwiye kuba ba jenerali. Baba bakwiye kubikemura kandi kubera ko Trump ari we watowe, Elon akwiye kwemera ko atazaba jenerali.”
Errol yagaragaje ko ikibazo umuhungu we agira ari uko iyo abonye ikimubangamiye, ahangana. Yasobanuye ko biterwa n’uko atigeze aba mu buzima bugoye ariko ko kuri iyi nshuro akwiye gucisha make.
Musk na Trump babaye inshuti zikomeye kuva mu mwaka ushize ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Uyu muherwe yashyigikiye Trump kugeza atsinze amatora.
Nyuma yo gutsinda amatora, Trump yagize Musk Umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu (DOGE), rwakuyeho inzego n’imyanya y’akazi byafatwaga nk’aho nta kinini bimariye Amerika.
Nyuma y’aho Musk atangaje ko yavuye ku buyobozi bwa DOGE mu cyumweru gishize, yatangiye kunenga umushinga w’ingengo y’imari ukuraho ’Nkunganire’ mu misoro icibwa imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Ku wa 5 Kamena 2025, Musk na Trump batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, bigera aho uyu muherwe agaragaza ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda amatora yari ahanganyemo na Kamala Harris wabaye Visi Perezida.
Trump yatangaje ko Musk yataye umutwe, ko uyu muherwe yamubabaje cyane ku buryo atazi niba bazongera kugirana umubano mwiza nk’uko byahoze.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…