Categories: UBUZIMA

OMS yavuze ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bwihuta mu gusakara mu bantu

Umuryango wa OMS wakomoje ku bwoko bwa COVID-19 bushya bwongeye buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.

Advertisements

Ni nyuma y’imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw’iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo n’u Bwongereza.

Ubwo bwoko bushya bwiswe NB. 1.8.2, kuri ubu bibarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyaruguru n’igihugu cya Pays de Galles.

N’ubwo bitaragaragara ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ubisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse kandi uyifite ashobora kugira uburwayi bwo mu nda, burimo guhitwa, impatwe no kuribwa mu nda.

Umuryango wa OMS uvuga ko COVID-19 ikomeje kwihinduranya guhera mu kwezi kwa mbere n’ukwa gatanu uyu mwaka. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.

Kuva mu kwezi kwa mbere, ubwoko bwa Omicron bwakwirakwiye mu bice byinshi byo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Austalie, Thailand, kandi ni bwo bwoko buri ku isonga mu Bushinwa no muri Hong Kong.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago