Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagarama rwasabwe kuba bandebereho mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu
Mu nteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kagarama, Urubyiruko rwibukijwe uruhare rufite mu iterambere ry’igihugu rusabwa kuba bandebereho mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 06 Kamena 2025, ahamurikwaga ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rwo muri uyu murenge mu mwaka w’imihigo wa 2024-2025.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri uyu murenge Izabayo Jean Aime Desire, yavuze ko Inteko rusange ari igihe cyiza cyo kwerekana imihigo yeshejwe no kuyishimira, ariko bakanungurana ibitecyerezo ku bitaragenze neza no gutegura neza igenamigambi ry’umwaka ukurikiyeho kugirango bazarusheho gukora cyane kurusha uko bakoze.
Yagize ati: “Uyu munsi twahuriye mu Nteko rusange kugirango tuganire ku bikorwa twakoze mu mwaka w’imihigo wa 2024-2025. Ni igihe cyiza cyo kureba ibyagenze neza no kujya inama yo gukosora ibitarakozwe neza, kugirango umwaka utaha tuzakore neza kurushaho, kuko Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu kandi imbaraga zacu ziracyenewe cyane mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Yakomeje ashimira Urubyiruko rwo muri uyu murenge kubera ubufatanye mu kwesa imihigo abasaba kuzakomeza uwo mutima wo kwitanga baharanira kugera ikirenge mu cyo abitangiye igihugu bakakibohora.

Mutabaruka Callixte umukozi w’Umurenge wa kagarama wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri iki gikorwa cyahuje Urubyiruko ruhagarariye abandi, yabasabye gukomeza ishyaka ryo kwitanga kuko Igihugu kibashyigikiye.
Ati:”Ibyo mukora byose biragaraga kandi nicyo igihugu kibashakamo nk’Urubyiruko, kuko ni mwebwe mbaraga gifite. Mukomeze iryo shyaka ryo kwitanga kandi muharanire ko uruhare rwanyu mu iterambere ry’igihugu rutazasubira inyuma”.
Aha yanasabye Urubyiruko kujya rwitabira gahunda za Leta aho batuye nk’inteko z’abaturage, Umuganda rusange n’ibindi kugirango banabonereho guhura n’ababahuza n’amahirwe aba ahari ku rubyiruko.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro Uwayo Rwema Emmanuel, wari Umushyitsi mukuru muri iyi Nteko rusange mu murenge wa Kagarama, yashimiye Urubyiruko rwo muri uyu murenge ibikorwa bagezeho mu mwaka w’imihigo 2024-2025 abasaba kutazasubira inyuma mu kwesa imihigo.
Yagize ati: “Duhora tubashimira ibyo mukora, kuko bigaragaza Umutima mufite wo gukunda Igihugu kandi twizeye ko mutazateshuka mu kwesa imihigo. Urubyiruko ni twebwe dufite imbaraga zo kubaka iki gihugu kuko ibyari bikomeye hari ababidukoreye, ubuyobozi bw’igihugu cyacu buhora budushakira ibyiza natwe dukwiye gusigasira ibyagezweho.

Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kagarama yahuje urubyiruko ruhagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’umurenge kugera mu kagari. Ikaba yanitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’urubyiruko bakorana narwo mu bikorwa bitandukanye bakora.
Ikaba ikorwa hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’intebe nomero 36/03 ryo kuwa 06/03/2019 mu ngingo yaryo ya gatatu ivuga ku nama z’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko zemewe ndetse n’igihe ziterana.


