MU MAHANGA

RDC yagaragaje impungenge nyuma yaho u Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwagaragaje impungenge zikomeye nyuma y’aho u Rwanda rwikuye mu muryango w’ubukungu bw’Afrika yo hagati (CEEAC).

Advertisements

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo u Rwanda rwivanye muri uyu muryango wa CEEAC, nyuma yuko rushinje RDC kurwitambika imbere. Ni mu gihe Rwanda arirwo rwari rugeze ku mwanya wo kuwuyobora, ariko ntibyakunda ku mpamvu za Congo n’ibihugu byayishigikiye biri muri uyu muryango.

Nyuma, Kinshasa yahise igaragaza ko u Rwanda rwahunze inzira y’ibiganiro mu gihe cy’ibibazo, ndetse ko rutakurikije amasezerano by’umwihariko ku ngingo ya 34 y’amasezerano ya CEEAC, arebana no kwirinda ibikorwa by’ingabo mu bihugu bigize uyu muryango.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bugashinja u Rwanda gushaka kugera ku nyungu zarwo aho gukurikiza gahunda za komite ishinzwe amahoro. Ibi byaje nyuma yuko u Rwanda ruvuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afrika yo hagati.

RDC kandi ivuga ko u Rwanda rutashyigikiye umwanzuro wa Loni wa 2773 urimo gusaba ko ingabo zarwo ziva ku butaka bw’iki gihugu cya RDC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda ko binyuranyije n’ingingo ya 34 ivuga ko bigomba kwirinda gukoresha ingufu hagati y’ibihugu. Yongeraho ko kongera gutotezwa n’u Rwanda byatumye amasezerano adakurikiranwa, bityo akaba ataramba.

RDC yemeza ko ibirebana n’amahoro bidakwiye kwibagirana cyangwa ngo habe gutera ubwoba, ahubwo ngo hakaba uruhare mu gushimangira ubusugire bw’abantu na leta.

Uyu Minisitiri yanashishikarije ibihugu by’akarere ndetse n’amashirahamwe mpuzamahanga gukora ibikorwa bifatika byo gusigasira umutekano kandi bikubahiriza amategeko n’inshingano bifite.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago