Umwe mu bayobozi bashyizweho na AFC/M23 i Bukavu yarusimbutse
Biravugwa ko Byamungu Casimir wari umuyobozi mukuru wa Komine ya Kadutu iherereye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yarusimbutse mu gitero cy’igisasu cya grenade cyatewe mu gace yararimo aganira n’abaturage be.
Ibi byabaye mu ma Saa ya mu gitondo yo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, kuko ni bwo i Bukavu haturikiye igisasu hafi n’ahaberaga inama yari iyobowe na Bourgmestre wa Kadutu washyizweho na AFC/M23.
Amakuru DomaNews yamenye ni uko uwo muyobozi yarikumwe n’abaturage ari kugirana ibiganiro nabo hanyuma hakaraswa icyo gisasu.
Bivugwa ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ari bwo i Bukavu haturikiye igisasu hafi n’ahaberaga inama yari iyobowe n’uyu Muyobozi wa Kadutu washyizweho na AFC/M23.
Iyi nama yaberaga kuri stade de Funu, kandi ko yabaye muri icyo gitondo ahagana Saa Tanu z’igitondo.
Nyuma y’ituritswa ry’icyo gisasu, abayobozi amakuru batanze bavuze ko bahavuye ari bazima.
Abari inyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, bivugwa ko ari agatsiko kabakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bakicyihishe hafi aho.
Gusa, Jaques Perusi wahoze ayoboye iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo utavugwa n’abayoboye uyu Mujyi kuri ubu, ariko akaba ari i Uvira ari naho yimuriye ibiro bye, we ibyakozwe yabishinje umutwe wa M23. Yanditse ati: “Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 ni bo baturikije kiriya gisasu. Barashaka kwica abo bishyiriyeho.”
Uyu mujyi wa bukavu wabereyemo iryo turika ry’igisasu, wakunze kugaragaramo imitwe ya Wazalendo ishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, ndetse si ubwa mbere igitero nk’iki cya gerenade kibaye, kuko no mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka na bwo byararashwe mu nama yarimo abayobozi b’iri huriro rya AFC/M23.
Kugeza ubu Wazalendo bashinjwa iki gitero ntibarabyigamba, kandi na bo babikoze bakabigiriramo n’ibibazo nabo ntabaramenyekana. Bivuze ko nta muntu wakiguyemo cyangwa ngo agikomerekeremo.