Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Ingabo za SADC zari  muri Congo zacyuwe zinyuze mu Rwanda

Ingabo z’umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo zari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatashye zinyuze mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena 2025 zisubira mu bihugu byazo.

Advertisements

Zicyuwe nyuma yaho hasojwe ikindi cyiciro cyo gucyura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare cyatangiye ku itariki ya 29 Mata 2025.

Ni mu gihe ikindi cyiciro cya kabiri cyo gucyura ingabo 742 cyatangiye kuri uyu wa kane.

Itangazo rya SADC rivuga ko ingabo zacyuwe zari mu Mujyi wa Goma na Sake mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu muryango uvuga ko biri mu murongo wo kurangiza ubutumwa bw’ingabo muri iki gihugu nkuko byemejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu.

Umwanzuro wa 10 w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, uvuga ko iyo nama “yasheshe ubutumwa bwa SAMIDRC inategeka itangira ry’icyiciro cyo gucyura ingabo za SAMIDRC ziri muri Congo”

Uyu muryango uvuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’ Umuryango w’Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SAMIDRC   ziri mu mujyi wa Goma na Sake  zizajyanwa muri Tanzania, iki gihugu nacyo kigafasha kohereza mu bindi bihugu ingabo zabyo zirimo Malawi na Afurika y’Epfo.

SADC ivuga ko izakomeza guharanira amahoro,umutekano n’ubushake bwa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye n’uyu  muryango wa SADC.

Yongeraho ko izakomeza gushyigikira diporomasi, ingamba zashyizweho mu kurangiza ibibazo bihari binyuze mu bufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu byo mu karere.

Ingabo za SAMIDRC zirimo iza Africa y’Epfo, Tanzania, na Malawi zari zigiye kumara imyaka ibiri mu burasirazuba bwa Congo kuko zihari kuva mu Ukuboza 2023.

Izi ngabo zari zaraje muri gahunda yo kurwanya umutwe wa AFC/M23 utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho zifatanya n’ingabo za Leta, Wazalendo, ingabo z’Uburundi n’indi mitwe ishyigikiye leta ya Congo, zikaba zitashye nyuma yo gutsindwa urugamba rwari rwazizanye aho byarangiye AFC/M23 yigaruriye Ibice bitandukanye muri iki gihugu harimo Umujyi wa Bukavu na Goma.

Ingabo za SADC zacyuwe na Kompanyi itwara abagenzi ya RITCO zinyuzwa mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *