Uncategorized

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’amezi atandatu acibwa n’ihazabu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 13 Kamena 2025, rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, rumuca n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.

Advertisements

Urukiko rwasanze amagambo Fatakumavuta yatangaje agize ibikorwa byo gukangisha gusebanya, bityo ko icyaha cyo gukangisha gusebanya gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300.000 Frw, kikaba kimuhama.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rwasanze ibikorwa n’imvugo bya Fatakumavuta bijyanye n’itegeko rihana iki cyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw.

Urukiko rwasanze kuba mu mubiri wa Fatakumavuta harasanzwe igipimo kirenze igiteganyijwe, bimuhamya icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe, nubwo we agihakana.

Rwasanze kuba yarasabaga ko yakongera gupimwa, nta shingiro bifite kuko atagaragaza impamvu cyangwa ikimenyetso kivuguruza raporo y’abahanga yatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Fatakumavuta kandi yashinjwaga icyaha cy’ivangura. Urukiko rwasanze kitamuhama kubera ko amagambo yakoresheje avuga ko umugore wa Bahati ari umukene, atagize ivangura, kandi ko aya magambo atagaragaza ko yari afite umugambi mubi.

Urukiko kandi rwasanze icyaha cyo gutukana mu ruhame kitamuhama, kuko kuba yaravuze ko “The Ben akunda kwiriza nk’umwana” bitagize icyaha cyo gutukana mu ruhame. Umucamanza yasobanuye ko ibyo atari igitutsi.

Muri rusange, urukiko rwagaragaje ko Fatakumavuta yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1.300.000 Frw kubera ko habaye impurirane mbonezamugambi.

Iyo habaye impurirane mbonezamugambi, itegeko riteganya ko umucamanza ateranya ibihano by’ibyaha byose uregwa yahamijwe gusa kubera ko Fatakumavuta yaraburanye yemera bimwe mu byaha akurikiranyweho, hakwiye kubaho impamvu nyoroshyacyaha, akagabanyirizwa ibihano.

Urukiko rwasobanuye ko kubera impamvu nyoroshyacyaha, Fatakumavuta yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1.300.000 Frw, rumumenyesha ko yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi itarenga 30 kuva iki cyemezo gifashwe.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Amezi hafi umunani agiye kumara afunzwe azagabanywa ku gifungo yakatiwe.

Amezi agera ku munani Fatakumavuta amaze aburana afunze azakurwa ku gihe cy’Igifungo yakatiwe

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago