Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kugira intego no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyibateganyiriza
Mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 13/06/2025, Urubyiruko rwasabwe kugira intego, umurava no guharanira kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyibateganyiriza.
Iyi nteko rusange yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu nzego z’Urubyiruko mu Karere no mu mirenge, aho Urubyiruko rwaganirijwe ku nsanganya igira iti:”Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere rw’Igihugu”, ahamuritswe imihigo yeshejwe mu mwaka w’imihigo wa 2024-2025, hanafatwa imyanzuro ku bizashyirwamo imbaraga mu mwaka utaha.
Mutsinzi Mussa Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro, yavuze ko ibyo bagezeho ari ikimenyetso cyo gukunda igihugu no kwitanga mu mbaraga nk’urubyiruko.
Yagize ati: “Twishimiye ko uyu munsi dufite imihigo twesheje kandi dukomeje inzira y’ibikorwa biteze imbere igihugu cyacu, turizeza igihugu cyo tuzakomeza kwesa imihigo kuko Igihugu n’icyacu ntabwo tugikodesha”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yashimiye urubyiruko uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu abasaba kudacika intege no kugira ishyaka ryo kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibagenera.
Ati: “Kugeza ubu dufite icyizere ko hari aho urubyiruko rugana kandi rutanga umusanzu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hari ibikorwa byinshi mukora bitwereka ko ejo hazaza h’igihugu cyacu hari gutegurwa neza. hari amahirwe menshi igihugu cyibagenera kandi mukwiye kubyaza umusaruro kuko iyo mubishatse murabishobora, mwirinde gucika intege no kugira ubunebwe mukomeze kwesa imihigo, hari byinshi dufatanyamo kandi bikajyenda neza. Twizeye ko amahirwe muhabwa muzajya mukomeza kuyabyaza umusaruro kuko natwe tuzakomeza kujya tuzahuza n’amahirwe ahari aho bishoboka.”
Mwesigye Thomas wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, yashimiye ibyagezweho n’Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro avuga ko Imihigo yeshejwe ariyo igena indangagaciro bafite.

Yagize ati:” Iyo tuvuga ibikorwa by’Urubyiruko, ntabwo tuba tuvuga ibyo Igihugu cyashoyemo amafaranga, tuba tugaruka kuri ibi mukora aho mutuye kandi bishingiye ku mihigo muba mufite. Mukomeze guharanira iterambere rw’Igihugu cyacu kandi mugire uruhare mu bikorwa bicyeneye imbaraga zacu aho mutuye. Buri wese afite inshingano kuri mugenzi we tugendeye ku mibereho myiza, Ubukungu ndetse n’imiyoborere ari byo bishingiye ku mihigo twahize”.
Aha yanasabye urubyiruko kujya ruharanira gusanga amahirwe Igihugu cyiba cyabageneye, no kujya ruharanira gutanga umusaruro mu byo bakora kugirango igihugu gikomeze kubagirira icyizere.

Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro yahuje urubyiruko ruhagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Akarere, umurenge kugera mu kagari. Ikaba yanitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’urubyiruko bakorana narwo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Ikaba igenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe nomero 36/03 ryo kuwa 06/03/2019 mu ngingo yaryo ya gatatu ivuga ku nama z’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko zemewe ndetse n’igihe ziterana, n’abazitabira.



