Categories: IMIKINORWANDA

Basketball: Imikino ya kamparampaka yo guhanganira igikombe cya Shampiyona (Playoffs) igiye gutangira

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025, haratangira urugamba rwuzegukana igikombe cya Shampiyona ya Basketball 2025 mu Rwanda, aho amakipe ane ya mbere agiye guhatana mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).

Advertisements

Amakipe azitabira iyi mikino ni APR BBC (yahize andi mu mwaka w’imikino), REG BBC (iya kabiri), UGB BBC (iya gatatu), na Patriots BBC (ya kane).

Umukino witezwe cyane n’abakunzi ba Basketball ni uwo hagati ya APR BBC na Patriots BBC, uteganyijwe gutangira saa 20:30. Ni umukino uzaba urimo byinshi, cyane ko amakipe yombi ahora ahanganye yaba ku ruhande rwa Patriots BBC yakoze amateka yo kubimburira andi makipe kujya muri irushanwa rya BAL ndetse na APR BBC yakoze amateka yo kugera ku mwanya wa gatatu muri BAL ku nshuro ya mbere.

APR BBC, ifite igikombe giheruka cya shampiyona ndetse ikaba iherutse kwegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, yinjira muri kamarampaka yifitiye icyizere gikomeye cyo kugera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC yaranzwe n’umwaka w’imikino utari woroshye ariko irashimirwa kuba yarashoboye kwinjira mu makipe ane ya mbere. Yakoze ibikomeye mu myiteguro, aho yongeyemo Umunyamerika Raphael Putney wakiniraga Rivers Hoopers muri BAL 2025, aho yagiye asanga abandi nka Cole Elliott, Hagumintwari Steve, Ronald Nato Kolmia na Frank Kamdoh.

Umukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu uzahuza REG BBC na UGB BBC, amakipe yakurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

REG BBC, ifite igikombe cya 2023, irashaka kugaruka ku mukino wa nyuma yabuze umwaka ushize. Iyi kipe igendera kuri Jean Jacques Boissy, watowe nk’umukinnyi mwiza wa BAL 2025, hamwe na Cleveland Thomas, Peter Prinsloo n’abandi bakinnyi bafite uburambe n’ubuhanga.

Icyakora ntibikwiye gusuzugura UGB BBC, yitabiriye kamarampaka bwa mbere ariko yagaragaje urwego ruri hejuru mu mwaka w’imikino. Ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa nka Mohamed Doumbya, Amotoe James Kofi na Kayondo Eric.

Imikino ya kamarampaka izakinwa mu buryo buzwi nka Best of Five, bivuze ko ikipe izatsinda imikino itatu mbere y’undi izahita ibona itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma, hazakoreshwa uburyo bwa Best of Seven, aho ikipe itsinda imikino ine ku ikubitiro izahita yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball y’u Rwanda 2025.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago