Vestine uririmbana na Dorcas yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’
Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 byitabirwa n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi.
Uyu mukobwa yakoze ibi birori mu gihe mu minsi ishize, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025. Kuri ubu, yanamaze kongera izina ry’umugabo we mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo.
Ku wa 15 Mutarama 2025 ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.



