Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, usanzwe ari umwe mu borohereza inzira y’amahoro yahujwe na Luanda-Nairobi mu burasirazuba bwa DRC.
Advertisements
Baganiriye ku bibazo by’akarere, hamwe n’ibibazo bitandukanye by’umugabane w’Afurika. Abayobozi bombi basangiye ibitekerezo ku nzira igana ku mutekano, ubufatanye, n’iterambere rirambye.

