INKURU ZIDASANZWE

RDF yahakanye itangazo ryayitiriwe rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye itangazo ryakwirakwiye mu gicuku rikayitirirwa rivuga ko “ari itangazo ry’ubuyobozi ku buzima bwa Perezida Paul Kagame”, ibiri muri iryo tangazo igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari Fake News.

Advertisements

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye itangazo ryakwirakwijwe n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ryavugaga ku buzima bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho rigaragaza nk’iryatangajwe n’igisirikare cy’U Rwanda, nyamara abazi ibyo ikoranabuhanga babibonaga ko ryakozwe mu buryo bwo kwigana Ibirango by’Igisirikare cya RDF.

Bamwe mu bagenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, basanga itangazo ryasohotse ryitirirwa RDF rifite inenge, aho uwarikwirakwije yibagiwe ko amasaha yo muri America adahura n’ayo muri Africa, bikaba byari byoroshye kubona ko ari itangazo ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no kwigana ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda bikoreshwa mu matangazo kijya gisohora.

Hari bimwe mu binyamakuru byakoresheje ririya tangazo bivuga ko ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda, kandi cyo cyatangaje ko ari irikorano.

Kuri X yahoze ari Twitter, RDF yatangaje ko ryo tangazo ari Fake News (amakuru atari yo yahimbwe n’umuntu akitirirwa urwego).

Hashize igihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga no kuri YouTube batangaza amakuru mabi kuri Perezida Paul Kagame, bavuga ko arwaye cyane, abandi bageze n’aho bamubika, gusa kugeza ubu amakuru yabamwe mu babanyomoza kugiti cyabo avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ubuzima bwe bumeze neza.

Nta tangazo ry’ubuyobozi rirasohoka rivuga ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu n’aho yaba ari muri iki gihe kuko hashize ibyumweru bibiri Perezida Paul Kagame atagaragara mu bikorwa bya leta cyangwa ngo yandike ibyo atekereza ku mbuga nkoranyambaga nk’uko asanzwe abigenza.

Ibyo byatumwe uwitwa David Himbara n’abandi batavuga rumwe na Perezida Paul Kagame bakomeza gukwirakwiza amakuru atandukanye ku buzima bwe “bavuga ko arwaye”.

Nubwo RDF yamaganye itangazo mu bisubizo bya bamwe mu bakurikira X hari ababajije ngo “Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari he?”

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago