Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Abashakashatsi mu by’ubukungu bateraniye mu nama barebera hamwe uko igihugu cyakwigira kidakomeje gutegera amaboko inkunga y’amahanga

Ihuriro ry’Abashakashatsi mu by’ubukungu ‘EPRN’ n’abandi bafatanyabikorwa bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo iri kubera i Kigali, aho bari kureberera hamwe uko igihugu by’umwihariko Rwanda rwakwigira mu gihe kiri imbere rudategeye amaboko iteka ku nguzanyo ziva mu mahanga.

Advertisements

Ni mu nama ngarukamwaka yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kuri politike n’ubukungu “EPRN” ibaye ku nshuro ya 11 ikaba yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2025.

Muri iyi nama bararebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo ubukungu bw’ibihugu muri rusange harimo n’u Rwanda bwe kuzamba mugihe cyose habaho ibibazo bitandukanye byashobora gutuma n’aya nkunga byabonaga ihagaze bitewe n’ibibazo byinshi birimo n’izo ntambara za hato na hato, ibiza, ibyorezo icyo bakora mu rwego rwo kwigira bitarambirije amaboko mu nkunga z’amahanga.

Kwizera Seth, Umuyobozi wa EPRN avuga ko iyi nama abari amahirwe menshi yo gutuma bareberera hamwe nk’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu, icyo igihugu cy’u Rwanda cyakora kugira ngo ubukungu bwacyo butazagwa hasi mu gihe kiri imbere.

Mu bindi bari kwigaho bararebera hamwe nk’igihugu cy’u Rwanda kirambirije ku bijyanye n’ubuhinzi, icyo rwakora mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, aho nk’uwo muhinzi uba utegereje imvura atayibonye icyo akora, cyangwa yarategereje ifumbire ntayibone mu buryo bukwiriye, n’igihe yabona ya fumbire y’imborera ntihaze ubutaka, akongera mva ruganda, ariko nayo ugasanga idahagije mugihe kiri mbere, aha niho bemeza ko hari ibimaze gukorwa gusa ko hakiri n’ibigomba gukorwa kurushaho.

Yagize ati “Ugiye kureba uko imiterere y’ibihugu byacu by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati, ubwabyo biteye ikibazo, kuko nk’uko tubizi u Rwanda urwabyo ntirwigira, rufite ibindi bihugu bihahirana, ibyo twohereza mu mahanga, aho tubikura, gusa icyo twashyizeho imbaraga cyane ni ukwigira.”

Aha yongeye ko mu buryo u Rwanda rwakwigira ari uburyo bwo gukangurira abaturage babumvisha akamaro ko gutanga imisoro, aho kugira u Rwanda ruzakomeze ruhanze amaso mu nkunga y’amahanga.

Ati “Urebye kwigira mvuga harimo na kwa guhanga udushya, urabona ko Leta yacu yashyize imbaraga mu kugabanya ibijyanye n’ikoreshwa rya peteroli, mu buryo bwo gukora ingendo ariko hifashishijwe imodoka z’amashanyarazi, ubwo n’ubundi buhanga, ibyo n’ibikwereka kwakugabanya za nkunga, kuko nta bushobozi buhambaye dufite kuri ya peteroli cyangwa nyinshi ku buryo yaduhaza, aha rero turareberera hamwe icyo igihugu cyacu cy’u Rwanda cyakora mu kwigira kugira ngo kitazisanga muri ibyo bibazo birimo gukomeza gutega amaboko muri ya nkunga yakuraga hanze, no kongera agaciro amafaranga yacu y’imbere mu gihugu. Aho bizatuma n’ingengo y’imari y’Igihugu cyacu dukoresha iziyongera kandi iduturutsemo. Ariko kandi dufite icyizere ko bizagerwaho bitewe naho igihugu cyacu tubona kigeze.”

Ku kibazo cy’uko hari abinubira imisoro ihanitse ivugwa iteka, uyu muyobozi n’abandi bashakashatsi bateraniye muri iyi nama bavuga ko n’ubwo benshi babivuga gutyo ntaho biba bihuriye nibyo ikora bagiye kureba neza.

Umuyobozi wa EPRN, Bwana Seth avuga ko ubusanzwe mu Rwanda atariho haba imisoro iri hejuru ugereranyije n’ahandi ariko kandi iyo ugiye kureba uwatanze uwo musoro, iyo abonye ibikorwaremezo byubatswe birimo umuhanda, amashanyarazi n’ibindi bitandukanye, akanyuzamo ibicuruzwa bye, bityo abona ingaruka nziza yabyo kandi nabwo ugiye kureba iyo imisoro inyugu yayo ntabwo abari iyako kanya ahubwo abari iy’igihe kirekire. Icyo gihe urumva ko inyungu iramugarukira.

Iyi nama mpuzamahanga ihurije hamwe abashakashatsi mu by’ubukungu, ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abanyamakuru, bagera kuri 200 aho buri kungurana ibitekerezo barebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati harimo n’u Rwanda icyo byakora mugihe ubukungu bw’Isi bwahungabana cyane cyane muri bya bihugu bikomeye bisanzwe bitanga inkunga ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere icyo byakora mu kwigira.

Abashakashatsi mu by’ubukungu bateraniye i Kigali mu nama ireberera hamwe icyo igihugu cyakora mu buryo bwo kwigira rudategeye amaboko amahanga
Abasaga 200 nibo bateraniye muri iy’inama y’ubushakashatsi ku bijyanye n’ubukungu iri kuba ku nshuro ya 11

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *