IMYIDAGADURO

Yago yahishuye uko umukunzi we bari baherutse kwibarukana yamucitse

Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago mu buhanzi no mu itangazamakuru yakomoje ku nkuru zimaze iminsi zicicikana z’uko yatandukanye n’umukobwa witwa Teta Christa, bakundanaga banabyaranye umwana w’umuhungu, ahishura ko yagiye amutunguye kuko atari mu rugo.

Advertisements

Mu kiganiro yacishije kuri shene ye, Yago yavuze ko ‘nta ntwari y’amarangamutima’ kuko hari ababigerageza amarangamutima akabatsinda, cyangwa bagaheranwa n’agahinda gakabije kugeza aho biyahuye.

Yakomeje avuga ko ashaka guca amazimwe, kandi avuga ko nk’uko bamwe babivuze, atari ibyo gutwika umukobwa bakundanaga batandukanye gusa ubu akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba nta kibazo afite.

Ati “Umukobwa nababwiye nakundaga ntabwo tukiri kumwe. Ni nanjye ubyivugiye ari mu muryango we. Akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba ameze neza. Njye ntabwo ndi umugabo utinya ibibazo. Ndi umugabo urebana n’ikibazo akakibwira ngo ndakuruta. Ndamukunda kandi ndamwubaha, uko twahuye n’uko twamenyanye ni ibyacu. Hari umuntu ejo wanyoherereje uburwayi ababyeyi bagira bakimara kubyara. Ni ihungabana ryitwa ‘postpartum disorder’.”

Yakomeje avuga ko atigeze akubita Teta, cyangwa ngo amutoteze cyangwa ngo abe yamwirukana, ahubwo uyu mukobwa yifashe akamusezera mu buryo butunguranye.

Ati “Icyo mugomba kumenya ntabwo nigeze nirukana umuntu nakundaga, nta nubwo nigeze mukubita. Ikindi mugomba kumenya ni uko yansezeye ntari mu rugo, ndi mu kazi. Anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye. Njye najyaga numva abahanzi baririmba izi nkuru simbashe kubyakira neza. Nanjye ibintu maze iminsi ncamo ni inkuru zikaze. Hanyuma umuntu wanjye agenda gutyo[…] ariko njye icyubahiro mugomba kizagumaho.”

Yago avuga ko yakomerekejwe n’ibyamubayeho, ariko akaba yikomeza bya kigabo nubwo bitoroshye.

Ati “Sinababeshya mba numva narakomeretse ariko nyine umuntu aba agomba gukomera. Ibaze umuntu ukunda, mumaze kubyara umaze kubona umwana wawe w’imfura w’umuhungu, umuntu akamutwara mu byumweru bitatu. Abantu mwabyaye mwe murabizi. Umuntu akagutwara umutima mu byumweru bitatu utanahari. Abagabo baca mu bintu bikaze […]ni ziriya mfu mujya mwumva ukumva umugore yishe umugabo, cyangwa umugabo nawe yabikoze. Abanseka mwisekere.”

Yavuze ko adakeneye ko abantu bamugirira impuhwe, asaba amasengesho kuko kuri ubu ibintu byo gukundana yabihariye Imana, kuko yirwaniriye bikanga.

Yago yababajwe bikomeye n’uwari umukunzi we Christa uburyo yamucitse akamusiga bamaze kubyarana
Bombi bari bamaze igihe baryohewe n’urukundo muri Uganda

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago