POLITIKE

Hasobanuwe byimbitse ibikubiye mu masezerano azasinywa hagati y’u Rwanda na RDC-Amb. Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuri uyu wa Gatanu aribwo inyandiko izashyirwaho umukono bityo azaba ari amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazanemezwa burundu.

Advertisements

Mu cyumweru gishize tariki 18 Kamena 2025, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo rihuriweho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugaga ko kuri uwo munsi amatsinda y’impuguke z’ibi Bihugu byombi yemeje umushinga w’amasezerano w’amahoro.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko tariki 27 Kamena 2025 Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu byombi, bazasinya aya masezerano y’amahoro.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe, agendeye ku byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, yakuyeho urujijo, avuga ko icyakozwe tariki 18 Kamena ari ukuba izo nzobere zaranonosoye uwo mushinga w’amasezerano, ubundi akazasinywa kuri uyu wa 27 Kamena n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga hongeye kuvuga impaka z’abibazaga ku bigiye gusinywa kuri uyu wa Gatanu, aho bamwe bemezaga ko ibigiye gushyirwaho umukono atari amasezerano.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10 wari umwe mu batangaga ibitekerezo muri izi mpaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko akurikije inyandiko iherutse gutangazwa na Amb. Nduhungirehe, ibizasinywa kuri uyu wa Gatanu ari amasezerano y’amahoro.

Mu kumwunganira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yagize ati “Ufite ukuri Oswakim. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 tuzasinya, kandi twemeze burundu, amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho kuvuga ko inyandiko yiswe “Declaration of Principles” yo yasinywe mu mezi abiri, aho yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 i Washington.

Mu itangazo riherutse gutangazwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko kandi nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, hanategerejwe ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu bigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.

Aya masezerano kandi agiye gushyirwaho umukono mu cyumweru kimwe Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigera uri mu bahawe inshingano z’ubuhuza na EAC na SADC yagiriyemo uruzinduko mu Rwanda no muri DRC, anagirana ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Obasanjo unagomba kwerecyeza muri Togo gushyikiriza raporo Faure Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi byabaye byiza.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

5 days ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

1 week ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Voetbal Wedden Trucs Nba

Voetbal Wedden Trucs Nba Beste bookmaker app en mobiel. De grote liefde voor Engels voetbal…

2 months ago

Wedden Voetbalwedstrijden

Wedden Voetbalwedstrijden Soorten loyaliteitsprogrammas bij bookmakers 2026. Vergeet niet dat het beter is om de…

2 months ago

Fins Voetbalelftal Onder 21 Nederlands Voetbalelftal Onder 21 Statistieken

Fins Voetbalelftal Onder 21 Nederlands Voetbalelftal Onder 21 Statistieken Fins voetbalelftal onder 21 nederlands voetbalelftal…

5 months ago