INKURU ZIDASANZWE

Kigali: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’intwaro igezweho

Mu nteko rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’intwaro igezweho iri kwifashishwa mu kurwanya no gusenya Igihugu.

Advertisements

Iyi Nteko rusange yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena 2025, iri kubera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo ahahuriye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha(Rwanda Youth Volunteers in Community Policing) bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Munyakazi Sadate, Umushoramari, Inshuti y’Urubyiruko ikoresha imbuga nkoranyambaga, akaba agira n’uruhare runini mu bikorwa biteza Imbere Urubyiruko, yasabye Urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga u Rwanda ruharanira guteza imbere.
Yagize ati: “Ntabwo dukwiye kuryama ngo dusinzire mu gihe hari abakongeza umuriro ku Gihugu cyacu bifashisha imbuga nkoranyambaga, twebwe nk’u Rwanda ntabwo twahagarika uburenganzira bwa buri wese mu bwisanzure bwo kuzikoresha, ariko ni twebwe dufite imbaraga zo kuvuguruza abavuga ibihuha bisebya Igihugu cyacu. Abanzi b’igihugu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gutesha agaciro Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu no kugirango dute Icyizere. Abanzi twarashe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubu dukwiye kubarasira ku mbuga nkoranyambaga”.

Yakomeje ati: ” Twebwe kugeza ubu dufite ibyo turata kuki tudafatanya kubirata? Dufite Umutekano, iterambere, Ubuyobozi bwiza n’ibindi byiza bitatse Igihugu cyacu. Imbuga nkoranyambaga ni umwanya mwiza wo kubaka Igihugu cyacu neza no kurwanya amacakubiri”.

Uhagarariye Inkeragutabara mu Karere ka Gasabo, Lt.Col Thomas Mugabo, yabwiye Urubyiruko ko ibyo Inkotanyi zagezeho ari umusaruro wo gukorera ubushake no kwitanga.

Yagize ati: “Icyo Igihugu cyibategerejeho ni Umutima wo kwitanga mukarwana urugamba mushoboye, Inkotanyi zatsinze urugamba kubera Umutima wo kwitanga n’ubushake, abashaka gusubiza inyuma Igihugu cyacu ku mbuga nkoranyambaga ni mwebwe mugomba kubavuguruza kuko muri urugero rwiza rw’ibishoboka ku Gihugu”.

Iyi nteko yitabiriwe n’abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake basaga 500. Igamije kurebera hamwe ibyo bakoze muri uyu mwaka, byibanda ku kubaka imirima y’igikoni, kwita ku isuku n’isukura, gukumira ibyaha bitaraba, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, n’ibindi.

Mu mwaka wa 2025-2026, Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzibanda ku kongera abanyamuryango, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko, kwimakaza umuco wo gukora siporo, no gukora ubundi bukangurambaga ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake ni Urwego rwatangijwe n’Urubyiruko rwishyize hamwe mu mwaka wa 2013 rugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, no gukumira no kurwanya ibyaha, ubu mu Mujyi wa Kigali habarirwa Urubyiruko rw’Abakorerabushake rurenga Ibihumbi 100.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago