Paul Rutikanga ukorera RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO
Paul Rutikanga usanzwe ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Uwera Caroline.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ku Biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Nyuma y’iyo mihango abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Paul Rutikanga yasangije abamukurikira ibyishimo n’umunezero yatewe no kuba ateye intambwe yo yo guhamya urukundo akunda umukunzi we imbere y’amategeko.
Yagize ati: “Ntitwasinye mu mpapuro gusa, twahisemo ubuzima bwuje urukundo, ubuntu n’iterambere rizaduherekeza iteka. Twari turi kumwe n’imiryango yacu. Dusengerwa n’abadukunda. Dufite intego iduha imbaraga. Ubudaheranwa bwacu bwatangiye none.”
Aba bombi bashimangiye umubano wabo mu mategeko y’u Rwanda nyuma y’uko muri Gicurasi, Rutikanga yari yambitse impeta y’urukundo Uwera amusaba kumubera umugore.
Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki 29 Kanama 2025.
Paul Rutikanga ni umunyamakuru wakoze ahantu hatandukanye akaba yaramenyekanye cyane mu makuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).


