Igiciro cya Essence cyirazamuka guhera kuya 02 Nyakanga 2025
Urwego rw’Igihugu ngenzura mikorere mu Rwanda RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1803 Frws ivuye ku 1633 Frw yazamutseho 170 frws kuri litiro. Ni mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1757Frws ivuye ku 1647 Frws ikazamukaho 110 Frws kuri litiro.
Advertisements
RURA yatangaje ko ibi biciro biratangira kubahirizwa guhera ku wa 02 Nyakanga 2025, Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
