Umunyamideli akaba n’umushabitsi Kate Bashabe aravugwa mu rukundo n’umuhungu wa Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Ramaphosa Tumelo.
Uyu muhungu wa Perezida uyoboye Afurika y’Epfo kuri ubu Cyril Ramaphosa, Tumelo Ramaphosa yagaragaje amarangamutima yo kwihebera umunyarwandakazi Kate Bashabe.
Umushoramari Tumelo, yashyizeho ifoto ya Kate Bashabe kuri story ya Instagram ye maze arenzaho amagambo agira ati “My Universe” arenzaho aka emoji k’inyenyeri.
Kate Bashabe ntiyakunze kuvuga cyane mu bijyanye n’urukundo kuko akenshi yagiye abihishira bikomeye.
Ikindi kandi ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi usanga buri wese akurikira undi.
Tumelo Ramaphosa umuhungu mukuru wa Cyril Ramaphosa yabyaye ku mugore wa gatatu, Dr Tsepo Motsepe, akaba ari umushoramari washoye mu bijyanye no gucuruza inyama zihenze biciye muri kompani ye yashyize izwi nka StudEx Group.
Uyu Tumelo kandi azwiho kuba akora no mu bijyanye na Crypto Currency.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…