Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yagiye mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar gushyigikira Ihuriro AFC/M23.
Minisitiri Biruta na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, ni bamwe mu bayobozi bari i Doha ubwo ubutegetsi bwa RDC na AFC/M23 byashyiraga umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, tariki ya 19 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 21 Nyakanga, Shabani yasobanuye ko Minisitiri Biruta yagiye i Doha nk’umuyobozi ushyigikiye intumwa za AFC/M23, nk’uko na we yagiyeyo nk’ushyigikiye intumwa za Leta ya RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ku gicamunsi cya tariki ya 27 Kamena, ubwo u Rwanda na RDC byagiranaga amasezerano y’amahoro, Umunyamabanga wa Leta ya Qatar Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yasabye abahagarariye ibi bihugu n’abo ku mpande zibishyigikiye ko bahurira kuri Ambasade ya Qatar i Washington kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho.
Yagize ati “Muri iyo nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, uw’u Rwanda na Togo, umujyanama wihariye wa Amerika Massad Boulos, Minisitiri wa Qatar yasabye impande zombi n’abashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Washington kohereza intumwa zikurikirana ibiganiro bya Doha, hashingiwe ku kuba izi gahunda zombi zuzuzanya.”
Yasobanuye ko hashingiwe ku busabe bwa Qatar, u Rwanda rwahagarariwe kugira ngo rukurikirane ibi biganiro nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bitandukanye na Shabani kuko we atashoboraga kuba indorerezi bitewe n’uko RDC ari rumwe mu mpande zari mu biganiro bya Doha.
Ati “Ni muri urwo rwego u Rwanda rwatumiwe mu biganiro bya Doha nk’indorerezi, kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika Yunze Ubumwe. Kuri Minisitiri w’Intebe wungirije Shabani, ntiyashoboraga kuba ‘indorerezi’ muri ibi biganiro, kuko RDC iri muri gahunda ya Doha.”
Minisitiri Biruta na Shabani bagiye i Doha mu ntangiriro za Nyakanga ubwo icyiciro giheruka cy’ibi biganiro cyatangiraga. Hari amakuru avuga ko Shabani we yabyitabiriye mu buryo buziguye nyuma y’aho AFC/M23 yinubiye ko kuva ibi biganiro byatangira muri Werurwe 2025, Leta ya RDC itohereza umuyobozi ukomeye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…